Kamonyi: Barasaba ko inyungu ku nguzanyo zishyurwa hakurikijwe inyungu imishinga bazisabiye yunguka

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kuguza CLECAM EJO-HEZA Kamonyi, barasaba ko hakurikizwa inyungu z’imishinga mu kugena inyungu ku nguzanyo, kuko imishinga yose itunguka kimwe.

Mu nama y’Inteko rusange ya CLECAM EJO-HEZA Kamonyi yateranye ku wa kabiri tariki 12/03/22013, abanyamuryango bishimiye ibyo koperative yabo imaze kubagezaho mu gihe cy’imyaka itanu imaze ishinzwe, kuko yabafashije kwiteza imbere.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative CLECAM EJO-HEZA barasaba kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo baka muri koperative yabo.
Bamwe mu banyamuryango ba koperative CLECAM EJO-HEZA barasaba kugabanyirizwa inyungu ku nguzanyo baka muri koperative yabo.

Aba banyamuryango ariko barasaba ko habaho gutandukanya inyungu zakwa ku nguzanyo ziba zahawe abanyamuryango bitewe n’umushinga ugiye gukorwa. Bifuza ko inguzanyo zitangwa ku mishinga y’ubuhinzi no ku mafaranga y’ishuri zitafatwa kimwe n’inguzanyo z’ubucuruzi.

Mukankaka Marceline, umunyamuryango ukora umwuga w’ubuhinzi, avuga ko inguzanyo baka ku mishinga y’ubuhinzi batangira kuyishyura mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi icyo baba bayisabiye kitaragira aho kigera. Uyu munyamuryango agasaba akomeje ko igihe cyo gutangira kwishyura bacyongera, bakaba batangira kwishyura ibyo baba basabiye inguzanyo byamaze kwera.

Undi munyamuryango witwa Mukeshimana Christine na we asaba ko inyungu zakwa ku nguzanyo zitabarwa kimwe kuko ngo iyo ugereranyije inyungu ziva mu mishinga yakirwa inguzanyo, hari imishinga itagaragaza inyungu, aho atanga urugero rw’inguzanyo y’amafaranga y’ishuri.

Abayobozi ba koperative bategerejweho igisubizo kinogeye abanyamuryango ba koperative yabo.
Abayobozi ba koperative bategerejweho igisubizo kinogeye abanyamuryango ba koperative yabo.

Perezida wa CLECAM EJO-HEZA Kamonyi, Mutabaruka Ephrem, avuga ko icyo kibazo cyo gutandukanya inyungu ku nguzanyo zitangwa abanyamuryango bakomeje kukibereka nk’imbogamizi, bakaba bazacyigaho mu nteko rusange bakemeza uburyo inguzanyo zimwe na zimwe zoroherezwa inyungu.

Iyi koperative yo kubitsa no kuguriza yatangiye mu mwaka wa 2007, ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 13 baturuka mu karere ka Kamonyi no mu tundi turere bihana imbibi. CLECAM EJO-HEZA ifite imarishingiro igera kuri miliyoni 40, mu myaka itanu imaze ikora ngo ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 6 ku munyamuryango umwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka