Bugesera: Inama Njyanama yagaragarijwe amahirwe y’ubukungu muri ako karere

Itsinda ry’abashashatsi ryakoze inyigo ku byateza imbere akarere ka Bugesera riratangaza ko muri ako karere hagaragara amahirwe menshi y’ubukungu, ku buryo aramutse yitaweho akabyazwa umusaruro yageza abaturage ku ntambwe ikataje y’ubukungu.

Ibyo byagaragarijwe abagize inama njyanama y’akarere ka Bugesera kuwa Gatanu tariki 28/06/2013. Ayo mahirwe ni ibiyaga icyenda bishobora kwifashishwa hatezwa imbere uburobyi, ubukerarugendo no kuhira ibihingwa, nk’uko byatangajwe na Fidel Kayira.

Yagize ati: “Ibishanga bikikije imigezi y’Akagera n’Akanyaru byahingwamo umuceri n’ibindi bihingwa ndetse bikanavamo nyiramugengeri biramutse bitunganyijwe.

Imwe muri hoteli yubatswe n'abashoramari mu mujyi wa Nyamata.
Imwe muri hoteli yubatswe n’abashoramari mu mujyi wa Nyamata.

Uretse ibyo kandi hari n’urutare rwa Nyirijuri rwo mu murenge wa Shyara rwabyazwamo amabuye ya granite yubakishwa n’ubutaka burambitse buberanye n’ubuhinzi.”

Abagize inama njyanama y’akarere ka Bugesera ariko basanga ilisiti y’ayo mahirwe idakwiye gupfundikirirwa aho, ahubwo ngo hakwiye indi nyigo yasesengura ku buryo bwimbitse ahashobora kuboneka amahirwe hose nk’uko perezida w’inama njyanama y’akarere ka Bugesera Kabera Pierre Claver abivuga.

Barasabwa kubyaza umusaruro igishanga cy'uruzi rw'akagera.
Barasabwa kubyaza umusaruro igishanga cy’uruzi rw’akagera.

Ati: “Iyo nyigo nimara gusesengurwa ikazasuzuma n’icyakorwa kugira ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro kandi iyo nyigo izatuma imishinga y’amajyambere y’akarere ishyirwa mu bikorwa.”

Mu bitekerezo byatanzwe kuri ubwo bushakashatsi bugaragaza amahirwe y’ubukungu buri mu karere ka Bugesera abajyanama bayishimye.

Hari n’andi mahirwe yagaragajwe nk’akwiye gutangira gutekerezwa kwitabwaho hakiri kare. Urugero ni nk’ikibuga cy’indege mpuzamahanga giteganywa kubakwa mu karere ka Bugesera.

Abari bitabiriye inama njyanama y'akarere ka Bugesera.
Abari bitabiriye inama njyanama y’akarere ka Bugesera.

Aha Abatuye mu Bugesera ngo bakaba bakwiye gutekereza hakiri kare uburyo bwo kubyaza umusaruro ayo mahirwe, haba mu guteza imbere ubucuruzi, amahoteri, ubukerarugendo n’ubuhahirane n’ibindi bihugu kuko Bugesera izaba ibaye amarembo y’u Rwanda n’amahanga icyo kibuga nicyuzura.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka