Sosiyete NMC ngo yatekerejwe nk’umusemburo w’intara y’Amajyarugu
Chairman w’umuryango PFR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru aravuga ko sosiyete y’ishoramari y’abanyamuryango ba FPR muri iyo ntara “North Multi-business Company LTD” (NMC) yatekerejwe nk’umusemburo w’iterambere muri iyo ntara.
Ibi bikaba ari ibyatangajwe kuri iki cyumweru tariki tariki 17/02/2013, muri kongere y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, bareba aho sositeye yabo igeze mu iterambere nyuma y’umwaka umwe itangiye gukora.
Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yavuze ko sosiyete NMC ari umusemburo w’iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru, ihora ku isonga mu bikorwa by’iterambere ry’umuturange.
Avuga kandi ko iyi sosiyete atari iy’umuryango FPR, ahubwo ari iy’abanyamuryango, kandi ngo imiryango irafunguye kuri buri wese wifuza gushoramo imari, cyane ko iri gutera imbere mu buryo bushimishije.
Depute Dr Semasaka Gabriel wari umushyitsi mukuru, akaba n’umwe mu bashoye imari muri iyi sosiyete, yashimye imikorere y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, igaragazwa n’ibikorwa birimo n’iyi sosiyete.
Avuga kandi ko ibyagezweho muri iki gihe cy’umwaka umwe gusa bitangaje, ndetse anasaba abanyamuryango kutadohoka, ahubwo bagaharanira iterambere rya sosiyete yabo.
Bimwe mu bikorwa by’iyi sosiyete harimo guteza imbere igihingwa cya kawa, gushinga igaraje rijyanye n’igihe tugezemo bidatinze, ubucuruzi bwabo kandi bukagera no hanze y’igihugu, batanga serivisi zituma umutungo uzamuka ku rugero rushimishije.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|