Mu Murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke hagaragaye indwara y’icyerezo irimo kwibasira ingurube. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi yemeza ko kuva tariki 01/08/2014 hamaze gupfa ingurube 44 kandi hagendewe ku bimenyetso bikaracyekwa ko iyi ndwara yaba ari “Muryamo”.
Abatuye mu mirenge ya Mukindo na Mugombwa ho mu karere ka Gisagara, baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba twaje dutunguranye tukibasira ibiti by’inturusu bikaba biri kuma, ku buryo bavuga ko nihatagira igikorwa amashyamba azashiraho.
Umushinga PASP wo gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi no guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga watangijwe mu karere ka Nyagatare ngo uzafasha abahinzi kwiyubakira ubwanikiro bw’umusaruro wabo no kuwongerera agaciro bigabanye umusaruro wangirikaga.
Nyuma y’ukwezi kurenga bamaze bahuguwe ndetse bagatangira gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga inama ku buzima bw’amatungo, abajyanama b’ubuzima bw’amatungo bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ibikoresho n’amagare bahawe tariki 23/07/2014 bizabafasha kwita ku matungo uko bikwiye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyikirije abajyanama b’ubworozi bo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Karongi ibikoresho bizabafasha mu murimo wabo wo guteza imbere ubworozi aho batuye by’umwihariko, banafasha abandi borozi mu buvuzi bw’ibanze bw’amatungo mu rwego rwo guca ubuvuzi budasobanutse (…)
Abahinzi batuye mu mirenge ya Shangi, Nyabitekeri na Bushenge mu karere ka Nyamasheke barasabwa kwitabira gahunda nshya mu buhinzi yitwa Kwigira, izatuma umusaruro uba mwinshi ariko kandi abaturage bagafatanya mu buryo bumvikanyeho kubona igihingwa gishobora kubabera cyiza kandi kikabaha umusaruro ushimishije.
Umushinga bise “Post Haverst and Agri-busness Project” (PASP) wa Ministeri y’ubuhinzi watangijwe mu karere ka Kamonyi ugamije gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki, kugira ngo barusheho kongera umusaruro no kuwufata neza.
Mu gihe bamwe mu baturage batuye ahatunganywa ubutaka buzakorerwaho gahunda yo kuhira imyaka imusozi mu kagali ka Kagitumba mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare babajwe no kuba bo ubutaka bwabo butarashyizwe muri iyi gahunda yo kuhira, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko aba baturage basigayemo bazimurwa (…)
Mu rwego rwo kurwanya indwara z’amatungo zaba izandura n’izitandura, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yahuguye abajyanama ku buzima bw’amatungo bazafasha abaganga b’amatungo guhashya izo ndwara.
Bamwe mu baturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare batuye ahatunganywa kuzakorerwa ubuhinzi bwuhirwa bavuga ko amatungo yabo yabuze ubwatsi kuko ubwo bahingaga ku miringoti imashini zaburimbuye ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba burabasaba kugaburira amatungo yabo ibisigazwa by’imyaka (…)
Abavumvu bo mu gace kegereye ibirunga batangaza ko bafite ikibazo cy’ubukonje bw’agace batuyemo butuma inzuki zabo zikonja bigatuma zidatanga umusaruro w’ubuki uhagije bakaba bifuza ko bahabwa imizinga ijyanye n’ako gace gakonja.
Abahinzi b’inyanya bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko umusaruro wabo muri uyu mwaka wagabanutse kubera ikibazo cy’uburwayi zahuye nabwo bw’agakoko ka Milidiyu.
Amakoperative y’abahinzi b’umuceri bakorera mu bishanga bya Ruhango, Muhanga na Huye n’umuryango w’abakoresha amazi muri ibi bishanga ku bufatanye bw’umushinga Welt hunger hilfe, barishimira urugendo shuri bakoreye mu karere ka Kirehe tariki 18/07/2014.
Miliyoni hafi 15 z’amafaranga y’u Rwanda yateganyijwe kuzagura imbuto y’imyumbati mu ngengo y’imari y’akarere ka Bugesera y’umwaka wa 2014-2015, azafasha mu gukemura ikibazo cy’imbuto kigaragazwa n’abahinzi b’imyumbati.
Sosiyete zitanga ubwishingizi ku bikorwa by’ubuhinzi zikoranye n’abacuruzi b’inyongeramusaruro (Agrodealers) byafasha mu kugera ku bahinzi benshi kandi mu buryo bworoshye. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wagatanu tariki 18/7/2014, ubwo hatangizwaga umushinga RADD II ugamije guteza imbere abacuruzi b’inyongeramusaruro.
Abaturage bo mu karere ka Kirehe batangaza ko bamaze kwiteza imbere, nyuma y’uko umusaruro ukomoka ku rutoki muri aka karere umaze kuzamuka ku buryo bushimishije, kubera kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki baruhinga kijyambere, bakoresha n’ifumbire y’inka.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Banki y’Isi akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Bertrand Badré, arashima ko u Rwanda rukoresha neza amafaranga atangwa n’iyi Banki mu rwego rwo gushyigikira imishinga iteza imbere abaturage.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wagabanutse muri ako karere ku gipimo kigera kuri 60 ku ijana ugereranyije n’igihembwe cy’ihinga gishize, ariko ngo ntibizatuma abaturage basonza nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga.
Ubuyobozi bwa Rwanda Mountain Tea ifite imigabane myinshi mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi buratangaza ko kugeza ubu rutarabasha kubyazwa umusaruro wose rushobora gutanga kubera ko rutabona icyayi gihagije cyo gutunganya, bukaba buri mu rugamba rwo kongera umusaruro w’icyayi ngo rubashe kubyazwa umusaruro 100%.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bumaze iminsi buganira n’abaturage bo mu bice bimwe na bimwe by’imisozi miremire kuri gahunda ishobora kuzashyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere ijyanye no gusimbuza ibigori ibirayi kuko hamwe na hamwe ibigori bimara igihe kirekire mu mirima bigatinda kwera bitewe n’ubukonje.
Ubushobozi buke bwa bamwe mu bahinzi b’umuceli mu gishanga cya Rurambi mu karere ka Bugesera badashobora kuringaniza imirima yabo ni imwe mu nzitizi zituma iki gishanga kihingwa bigatuma 1/3 cy’ubuso aricyo kibyazwa umusaruro.
Abaturage b’umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi basanzwe bahinga ibigoli ubu baravuga ko bafite impungenge ko umusaruro w’ibigoli byahinzwe mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga (saison B) uzagabanuka cyane bitewe n’izuba ryavuye ari ryinshi.
Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’indwara imaze igihe mu mirima yabo yitwa ikivejuru ku buryo ubu bafite ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’umusaruro w’umuceri.
Umusaza witwa Mutsinzi Abdounoul w’imyaka 64 y’amavuko utuye mu kagari ka Ndatemwa mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, yatangiye ubuhinzi bw’imbuto ku buso bunini kubera kubikunda n’inyungu abitegerejemo.
Abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Afurika ndetse n’Uburayi basuye abikorera mu by’ubuhinzi ndetse n’ubworozi bo mu karere ka Gicumbi babigize umwuga ndetse banabigiraho uburyo bwo kwagura ubworozi mu bihugu byabo.
Nyuma y’uko abahinzi bo mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bagaragaje ikibazo cy’amafuku yangiza ibijumba n’imyumbati bahinga, ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko nta wundi muti wo guhangana n’amafuku uretse kuyatega.
Umuhinzi mworozi Nzigira Pascal wo mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera ashishikariza abandi baturage guhinga urutoki avuga ko yatangiye ahingira abandi none kuri ubu akoresha abakozi 34 mu rutoki, akinjiza amafaranga asaga ibihumbi 500 buri kwezi.
Abahinzi b’umuceri bo mu makoperative atandukanye akorera mu karere ka Bugesera bashinja ubuyobozi bw’abo ko bwagiranye amasezerano n’uruganda Mayange Rice meal butababwiye none rukaba rutanga amafaranga make bikaba bigiye gutuma bahomba.
Abatuye umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma barishimira ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye umwanzi,ubu bo bamaze kugera kuri byinshi mu kuvugurura ubuhinzi byatumye bibateza imbere bibohora ubukene n’inzara.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2014, asaba abaturage bafite ubutaka bunini budahingwa ko bakwiye kwegerana n’abatabufite bakumvikana uburyo bafatanya mu kububyaza umusaruro.