Imibare ituruka mu mirenge itandatu y’Akarere ka Gakenke iragaragaza ko inka zirenga 250 zafashwe n’indwara yitwa “igifuruto” muri zo 22 zamaze gupfa.
Abahinzi n’ubuyobozi bashimangira ko urusogongero rwa Kawa begerejwe mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, ruzatuma ubwiza bwa kawa igera ku isoko mpuzamahanga bwiyongera kandi n’abahinzi babashe kumva uburyohe bwayo.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, aravuga ko mu myaka ine iri imbere, intara ayoboye izaba ibasha kubona umusaruro ukubye kabiri uboneka ubu, hagendewe kuri gahunda ihari jyanye na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri EDPRS II.
Imiryango 51 itishoboye yo mirenge itandatu yo mu karere ka Burera yagabiwe inka muri gahunda ya “Gira Inka” munyarwanda isabwa kuzifata neza, bakaziragira neza, kugira ngo zizabavane mu mukene kandi nabo bazaziturire bagenzi babo.
Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu buhinzi buzwi nka “e-voucher” bugiye gukoreshwa n’abahinzi bagura no kwishyura ifumbire mvaruganda. Bukazabafasha kwitabira gukorana n’ibigo by’imari kandi no kubona ifumbire ku gihe kandi byoroshye.
Mu gihe abacuruzi b’inka bavuga ko abakiriya b’inyama babaye benshi kubera iminsi mikuru, abazikura mu masoko y’akarere ka Nyagatare bavuga ko gutwara inka zitaziritse bigoranye dore ko ngo kugenda ziziritse ku modoka birangirana n’uyu mwaka wa 2013.
Mu rwego rwo gushishikariza abahinzi kwita ku gihingwa cya kawa, akarere ka Ngororero kakoresheje amarushanwa y’abahinzi ba kawa mu kwita kuri icyo gihingwa (kubagara, gusasira, gukata, gutera imiti n’amafumbire, …) maze abayatsinze bahabwa ibihembo bitandukanye.
Umunsi w’umuhinzi mu karere ka Ruhango “farmer day” wijihirijwe ku ruganda rw’imyumbati ruri mu murenge wa Kinazi, abaturage basabwa guhinga cyane imyumbati kugirango uruganda rubone umusaruro uhagije rutunganya.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, atangaza ko u Rwanda rurimo kubaka ubushobozi bwo gutunganya umusaruro w’inyama zifite ubuziranenge kuburyo mu minsi iri imbere hagiye gutezwa imbere ubworozi butanga umusaruro w’inyama mu gihe gito.
Abahinzi bo mu tugari tumwe na tumwe tugize uwo murenge wa Nyange akarere ka Ngororero, bavuga ko bibasiwe n’icyatsi cy’icyonnyi cyitwa kurisuka cyangiza ibihingwa ntibabone umusaruro uko bari bawutegereje.
Ndengabaganizi Euphrem wo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma yatsindiye igihembo cy’inka y’inzungu kubera ko ari we wabaye indashyikirwa mu kwita ku gihingwa cya kawa mu karere kose.
Bamwe mu bahinzi bo murenge wa Ruhango mu kagari ka Buhoro bavuga ko ibyobo byabafashaga gufata amazi byatangiye gusaza, bakaba basaba ko bafashwa mu bijyanye no kubisana cyangwa bagafashwa kubona ibindi bishyashya.
Mu rwego kuvugurura umusaruro w’ibikomoka ku mata kugira ngo bibashe gupigana ku isoko mpuzamahanga, aborozi bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bahawe ibikoresho bya kijyambere bifite agaciro karenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gahunda nshya yashyizweho na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yo gucuruza ibirayi hifashishijwe amakusanyirizo izanye ibisubizo ku bibazo abahinzi b’ibirayi bari bafite.
Mu gihe abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Kibilizi bakorana n’uruganda rutunganya kawa rwa KOAKAKA bahangayikishijwe no kuba badahabwa ifumbire nk’uko bisazwe bigenda bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro wabo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko bugiye gukurikirana imiterere y’iki kibazo.
Abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bafite amasambu atarahingwaga akaba yahawe abandi bantu ngo bayahinge barizezwa ko bazajya bahabwa icyatamurima.
Indwara y’ibibara (bacterial spot) ku mababi y’inyanya, urusenda, intoryi, pavuro n’ibindi iterwa na bacterie yitwa “Xanthomonas compestris pv. Vesicatoria” ikwira cyane mu gihe cy’imvura.
Abanyecongo bahungishije inka zabo mu Rwanda bahawe gehitari 160 zo kuba baragiyeho inka zabo muri Gishwati, kandi bavuga ko babanye neza n’Abanyarwanda. Izi nzuri zahawe Abanyecongo ziri mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu.
Umuhinzi wa kijyambere witwa Shiragahinda Augustin utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, avuga ko yahisemo guhinga kijyambere ibishyimbo kuko bimuha umusaruro mwinshi bityo nawe akabona amafaranga atubutse.
Umuhinzi mworozi utuye mu kagali ka Kivugiza, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, aravuga ko mu rwego rwo kurwanya indwara zifata imbuto y’ibirayi, agiye guhinga iyi mbuto akoresheje ikoranabuhanga ridakoresha ubutaka.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimira kuba igiciro cy’ibirayi cyaratangiye kumanuka ariko bagaterwa impungenge n’izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imigano, kubera ubuaka bwako bugizwe n’imisozi ihanamye ikunze guteza isuri, nk’uko babigirwamo inama n’ishyirahamwe Nyarwanda ryita kubidukikije ARECO (Association Rwandaise des Ecologistes).
Abagize Koperative z’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ho mu Karere ka Muhanga basuye bagenzi babo bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubigiraho uko bacunga koperative n’uburyo bayobora amazi mu mwaka.
Abaturage batandatu bo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bituye bagenzi babo, naho abandi bagera kuri 25 nabo bagabirwa inka muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2013.
Nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga mu buhinzi, itsinda ry’abanyamahanga bakomeje gusura ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi. Ubwo basura BDC y’Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 08/11/2013 bashimye uruhare igira mu guhugura abahinzi no kubafasha kumenya amakuru ajyanye (...)
Iyo ugeze muri parking y’akarere ka Ruhango uhasanga ibimashini bibiri binini by’ubuhinzi byari byaraguzwe kugirango byunganire ubuhinzi bw’aka karere ariko ntibirakoreshwa kuko hari ibyangombwa bitaraboneka kugirango bitangire akazi kabyo.
Bamwe mu bakoresha imashini zihinga bo mu karere ka Bugesera barinubira ko aba ari nke kandi abazishaka ari benshi bityo bigatuma ibikorwa byabo by’ubuhinzi bitihuta.
Nyuma yo gutangira guhinga umuceri, abaturiye igishanga kizwi ku izina ry’Ikirimburi ku ruhande rw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare batangiye no guhinga imboga nka kimwe mu bibunganira mu bikorwa bakorera imusozi.
Mu gihe uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda (mu marangara na nduga) twari tumaze igihe tuvamo izuba, abaturage bo muri Nyabihu bemeza ko ibihe ari byiza, ku buryo basanga bashobora kweza neza.
Abahinzi bo mu murenge wa Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi bafite imirima mu kibaya cya Bugarama ngo babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’imvura imaze igihe itangwa bikaba bizagira ingaruka ku musaruro w’imyaka bari biteze.