Rutsiro: Rwanda Mountain Tea yeguriwe imirima y’icyayi na NAEB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bishingiye ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyeguriye Rwanda Mountain Tea imirima y’icyayi iri ku buso bwa hegitari 356 iherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Muri uyu muhango wabaye tariki ya 14/08/2014, iyi mirima NAEB yeguriye Rwanda Mountain Tea yari iyimaranye imyaka isaga 8 dore ko yatangiye gutunganywa kuva mu mwaka wa 2006 igahingwamo icyayi mu mwaka wa 2009.

Impande zombi zashyize umukono ku masezerano.
Impande zombi zashyize umukono ku masezerano.

Umuyobozi wungirije wa NAEB, Corneille Ntakirutimana yatangaje ko beguriye Rwanda Mountain Tea iyi mirima kuko basuzumye bagasanga iyi sosiyete ifite ubushobozi bashingiye ku yindi mirima Rwanda Mountain yabonye ikaba iyibyaza umusaruro mu buryo bunoze.

Yanavuze ko kugeza ubu abashoramari bose bagiye begurira imirima ntawurabatenguha muri aya magambo: “kugeza uyu munsi ntawuradutenguha kuva mu mwaka wa 2003 ubwo inganda nk’izi zatangiraga kwegurirwa abashoramari”.

Rwanda Mountain Tea yeguriwe imirima iri ku buso busaga hegitari 350.
Rwanda Mountain Tea yeguriwe imirima iri ku buso busaga hegitari 350.

Uhagarariye Rwanda Mountain tea mu ruganda rwa Rutsiro, Murenzi Jean Claude yatangaje ko bishimiye kuba beguriwe iyo mirima kuko ari icyizere bagiriwe akaba avuga ko bazagerageza kubyaza umusaruro iyo mirima kugira ngo umusaruro w’icyayi wiyongere.

N’ubwo bifuza umusaruro munini, Murenzi yagaragaje imbogamizi uruganda rugifite zijyanye n’ubuso bw’imirima bukiri buto ariko hakaba hari gahunda yo guhangana n’iki kibazo.

Ati “imbogamizi dufite kandi tugiye kurwana nazo zirimo ubuso bukiri buto ariko tuzabwongera dushaka indi mirima”.

Uwari uhagarariye Guverinoma wari uturutse mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Naphtari Kazola Gaseminali yatangaje ko kwegurira abikorera inganda zimwe na zimwe ari gahunda ya guverinoma mu rwego rwo gufatanya n’abashoramari bityo amafaranga yakoreshwaga muri izo nganda akaba yakoreshwa ibindi biri muri gahunda za leta, ariko iyo umushoramari atubahirije amabwiriza yahawe Leta ikaba ibyisubiza.

Uruganda rw'icyayi rwa Rutsiro rufite imbogamizi z'ubuso buto buteyeho icyayi.
Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rufite imbogamizi z’ubuso buto buteyeho icyayi.

NAEB yashinzwe mu mwaka wa 2011 isimbuye OCIR –THE ubu ikaba imaze kwegurira inganda 11 abashoramari aho Rwanda Mountain Tea ifitemo inganda enye arizo Rutsiro tea Factory, Rubaya tea factory, Nyabihu tea factory ndetse n’uruganda rwa Kitabi ariko ikaba ifite n’imigabane mu zindi nyinshi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

icuabgombwa niigirira rubanda rugufi akamaro nuwuje akagira agashya agenera abakozi bo hasi , kuko burya nibo baba ari ingenzi

kalisa yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

twizere ko abayeguriwe bazakomeza kongera umusaruro w’icyayi kuko ubwo bushobozi nsanzwe mbubaziho.

Kamana yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka