Muhanga: MINAGRI igiye gutangiza umushinga wo kwita ku musaruro upfa ubusa

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bugaragaza ko 30% by’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wangirikira mu mirima cyangwa aho ubikwa kimwe n’uburyo wongererwa agaciro.

Umusaruro ukunze kwangirika ni uw’ibigoli, ibishyimbo, ndetse n’umusaruro ukomoka ku matungo by’umwihariko uw’amata.

Mu rwego rwo guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi no kwita ku buryo bwo kuwongerera agaciro, MINAGRI ibinyujije mu mushinga PASP (Post-harvest Agribusiness Support Project), hagiye gushyirwaho uburyo bwo gufasha abahinzi n’abashoramari mu buhinzi kubona inguzanyo mu mabanki kugira ngo babashe gufata neza uyu musaruro wajyaga upfa ubusa kandi abaturage batarihaza neza mu biribwa.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe ibikorwa muri PASP, Ndagijimana Aléxis, ngo uyu mushinga uzita ku buryo bwo gushinga inganda nto n’iziciriritse zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, gushyiraho ubuhunikiro bw’imyaka, no guha ingufu uruhererekane rw’itunganywa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, (transformation cyangwa agro-processing), no kugabanya ibihombo mu gutanga amafaranga y’inyongera no gutanga akazi.

Ushinzwe ibikorwa muri PASP, Ndagijimana Alexis (uhagaze) asobanura uko uzakorana n'abahinzi na banki.
Ushinzwe ibikorwa muri PASP, Ndagijimana Alexis (uhagaze) asobanura uko uzakorana n’abahinzi na banki.

Ndagijimana avuga ko ku bijyanye n’ubufasha ku muhinzi cyangwa ushoye imari mu buhinzi uyu mushinga ufite ubushobozi bwo gufasha abahinzi bakoze imishinga yabo neza mu turere 11 tw’igihugu kugera ku ishoramari, aho uzajya utangira umuturage 40% by’inguzanyo azasaba muri banki, naho uwaka inguzanyo akaziyishyurira 60% by’inguzanyo yose.

Gafaranga Innocent, umwe mu bahagarariye amakoperative mu karere ka Muhanga agaragaza imbogamizi zishingiye ku miterere n’ibihingwa byatoranyijwe mu turere runaka kimwe no kuba uyu mushinga hari aho watangiranye n’uyu mwaka ubu ukaba ari bwo ugeze i Muhanga, bikaba byatuma hari uturere tuzabona amafaranga menshi kurusha utundi.

Uyu muhinzi ariko yasubijwe ko abahinzi bose mu gihugu batekerejweho kandi ko abatsinda n’imishinga yabo bazahabwa amafaranga nta shiti.
Abahinzi kandi bagaragaza ikibazo cy’uko usanga hari abakora imishinga bakishyura aho bayikoresheje kandi yagera mu mabanki igatinda kubona inguzanyo.

Aba ni abayobozi ba za koperative mu karere ka Muhanga n'abakozi b'ibigo by'imari bitabiriye ibiganiro ku mushinga wa PASP.
Aba ni abayobozi ba za koperative mu karere ka Muhanga n’abakozi b’ibigo by’imari bitabiriye ibiganiro ku mushinga wa PASP.

Kugira ngo ibyo umushinga ugamije bigerweho ngo biteganyijwe ko hazabaho inyigisho ku bafatanyabikorwa b’ubuhinzi mu gukora imishinga no kuyicunga, ibi bikaba bizakemura za mpungenge zo kuba imishinga ishobora kubura amafaranga mu mabanki kandi iba yakoreshejwe ku mafaranga.

Uyu mushinga PASP uzashyiraho umukozi wawo kuri buri karere uzaba ashinzwe gufasha abahinzi gukurikirana imishinga kugeza bayibonye, nta faranga baciye umuhinzi.

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu ukaba uteganya kuzaba nibura ingo zisaga ibihumbi bitatu babonye akazi, umushinga muto ukazaterwa inkunga irengaho gato miliyoni icumi aho uwakoze umushinga azaba atangiwe muri za miliyoni enye, naho umushinga munini ukazaba nibura utwaye hafi miliyali y’amafaranga y’u Rwanda, aho uwatse inguzanyo aziyishyirira asaga miliyoni magana abiri.

Amakusanyirizo y’amata arenga 30 niyo mashya azubakwa muri utu turere umushinga uzakoreramo, koperative 30 ku musaruro w’ibirayi zikaba zizakorana n’uyu mushinga, mu gihe ku bigoli n’ibishyimbo umushinga uteganya kuzakorana na koperative 110.

Ku gihingwa cy’imyumbati uyu mushinga uzakorana n’inganda zitunganya ibikomoka ku mwumbati ndetse ukorane n’amakoperative byose bigera kuri 30.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka