Kutubahiriza inama z’abagoronome niyo ntandaro y’umusaruro mucye - Abahinzi bo mu majyepfo

Gusenyera umugozi umwe no guharanira ko imbaraga zabo zidafushwa ubusa nizo mpanuro zahawe abahinzi b’umuceri bo mu ntara y’amajyepfo bari mu rugendo shuli mu karere ka Nyagatare rwari rugamije kuzamura ubumenyi ku kongera umusaruro w’igihingwa cy’umuceri.

Muri uru rugendo shuli rwatangiye tariki 06/09/2014 kandi abahinzi bo mu majyepfo basobanuriwe ko kutubahiriza inama z’abagoronome ari yo ntandaro y’umusaruro mucye.

Nsengiyumva Polycalpe umuhinzi w’umuceri mu kibaya cya Kiryango mu karere ka Ruhango agira ati “Hari ibyo abagoronome batubwiraga ntitubyubahirize cyane nko gutera imiti yica udukoko none twabonye ko iyo tubikora twakabaye tubona umusaruro mwinshi. Ikindi ni ugihingira igihe no gukoresha amafumbire imborera n’imvaruganda.”

Abahinzi bo mu majyepfo bari mu rugendo shuli mu karere ka Nyagatare.
Abahinzi bo mu majyepfo bari mu rugendo shuli mu karere ka Nyagatare.

Bamwe muri aba bahinzi nabo bishimiye ubumenyi bakuye kuri koperative CODERVAM cyane ko basobanuriwe amateka yayo harimo n’amabi ajyanye n’ibihombo ariko nyuma yo gukemura ikibazo cy’imiyoborere ubu koperative ikaba ikora neza kandi n’umusaruro wiyongera.

Mu mpanuro aba bahinzi bo ntara y’amajyepfo bahawe harimo gusenyera umugozi umwe kw’abagize koperative. Havugimana Jean Marie Vianney umuhinzi muri koperative CODERVAM yasabye aba bahinzi kubaha icyatumye bahuza imbaraga bityo batagomba kuzitatanya buri wese agakora inshingano ze hagamijwe kwiyubaka mu bukungu n’igihugu muri rusange.

Itsinda ry’abari muri uru rugendo shuli rw’iminsi ibiri ryari rigizwe n’abahinzi ndetse n’abagoronome 74 bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu bishanga 6 byo mu turere twa Huye, Muhanga na Ruhango bakaba baturuka mu makoperative 10 akorera ubuhinzi muri utu turere.

Umuceri wakorewe neza utanga umusaruro mwinshi.
Umuceri wakorewe neza utanga umusaruro mwinshi.

Uru rugendo shuli ruje nyuma y’urundi rwakozwe mu kwezi kwa munani gushize. Impamvu y’izi ngendo shuli muri koperative CODERVAM y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Nyagatare ngo ni ukugira ngo bagire abafashamyumvire benshi kuri iki gihingwa n’imyubakire ya koperative bityo babashe kuzamura umusaruro no kwiteza imbere, nk’uko byasobanuwe na Nturo Jonathan umukozi w’umushinga Welt Hunger Helfe TWESE HAMWE TURANYE INZARA utunganya ibishanga ukanatera inkunga abahinzi b’umuceri mu turere twa Huye, Muhanga na Ruhango.

Aba bagiye kuba abakangurambaga b’abahinzi bagenzi babo bagera ku 6000 mu mihingire myiza y’umuceri no kubaka amakoperative baturuka kugira ngo umusaruro w’umuceri wiyongere.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka