Kirehe: Abatishyura ifumbire n’abakoresha ubutaka nabi bagiye gufatirwa ibihano

Inama nyunguranabitekerezo yahuje abashinzwe ubuhinzi n’amakoperative bakorera mu karere ka Kirehe yagarutse ku kibazo cy’abaturage bakomeje kwambura ifumbire bahabwa mbere yo guhinga bamara kweza ntibubahirize amasezerano bagirana n’ibigo by’imari iciriritse ibyo bikabangamira iterambere ry’ubuhinzi muri ako karere.

Ikindi cyagarutsweho muri iyo nama yateranye tariki 22/08/2014 ni bamwe batunze ubutaka budakoreshwa kandi hari abaturage bafite ubushobozi n’ubushake bwo kwiteza imbere binyuze mu buhinzi ariko bakagira imbogamizi zo kubura ubutaka buhagije.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Tihabyona Jean de Dieu aravuga ko ubwo bwambuzi akenshi na kenshi buterwa no kuba umusaruro utarabonetse kuburyo buhagije hakaba n’indi mpamvu ya bamwe mu baturage bafite umuco wo guhemuka.

Gasasira Janvier wari intumwa ya Ministere y’ubuhinzi muri iyo nama we aragaragaza impungenge z’ideni rinini ry’ifumbire abahinzi bo mu karere ka Kirehe bafitiye amabanki ibyo bikaba byabangamira iterambere ry’ubuhinzi mu gihembwe cya 2015 A.

Kuri iyo ngingo Gasasira aratanga inama agira ati “ujya gukiza indwara arabanza akica ikiyitera, twe abayobozi tureke kwirengagiza icyo kibazo dufashe abaturage kwishyura tubagira inama z’ukuntu bakwishyura iyo fumbire bitabahungabanyije bitishye na gahunda y’ubuhinzi bw’igihembwe gitaha”.

Abahagarariye abahinzi bari bitabiriye iyo nama ari benshi.
Abahagarariye abahinzi bari bitabiriye iyo nama ari benshi.

Mu myanzuro y’iyo nama, nkuko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yabishimangiye ngo abatishyura ifumbire n’abatabyaza ubutaka umusaruro bagiye gufatirwa ibihano bikomeye.

Akomeza asaba ba rwiyemezamirimo kwitabira gushora imari mu ifumbire kandi hakabaho kujya bishyura mbere mu rwego rwo kwirinda ba bihemu n’akajagari kaboneka mu kwishyuza. Aravuga ko abambuye ifumbire bahawe ukwezi kumwe baba batarishyura bagafatirwa ibihano.

Ku butaka budakoreshwa uko bikwiye ngo itegeko rigenga ubutaka ryarasohotse kandi rigomba kubahirizwa bityo ngo udakoresha neza ubutaka azabwakwa buhabwe abashoboye kubukoresha uko bikwiye.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka