Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko gukoresha imashini zihinga mu buhinzi bwo muri ako karere bifite imbogamizi, kubera ko ako karere kagizwe ahanini n’imisozi myinshi kandi miremire.
Hari bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru bagitekereza ko ibihingwa byafumbijwe ifumbire mva ruganda bishobora kubatera uburwayi. Barabivuga mu gihe begerejwe iyi fumbire mu rwego rwo kubona umusaruro w’ibituruka ku buhinzi utubutse, kandi mwiza.
Ubushakashatsi bushya bwa Action Aid bugaragaza ko goverinoma y’u Rwanda itagira icyo ikora mu kongera ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi kuko ikiri kuri 6%, ariko ku rundi ruhande uyu muryango ushima politiki n’ubushake bwo guteza imbere iki gice gitunze abaturage benshi mu Rwanda.
Nyuma yo kwesa imihigo ya 2012-2013, aho ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko ubuhinzi bwarushijeho gutanga umusaruro, kuwa 16 Nyakanga 2013, akarere ka Ngororero katangije ku mugaragaro gahunda yo gukora ifumbire y’ikirundo, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Mu gihe abacuruzi b’inyongeramusaruro bari bamaze imyaka itatu bunguka amafaranga 15 ku kilo, kuva mu gihembwe cy’ihinga 2014 A, bagiye kujya bunguka amafaranga 30 ku kilo. Ibi rero ngo ni intambwe ikomeye ituma barushaho gukunda no gutezwa imbere n’ubucuruzi bwabo.
Ubuhinzi bufatwa nk’inkingi ikomeye mu kuzamura ubukungu bw’akarere ka Nyabihu buragenda butera imbere hibandwa ku byatuma harushaho gukorwa ubuhinzi bw’umwuga ndetse n’musaruro uzamuka kurushaho.
Mu nama yahuje abakozi bo muri MINAGRI na bamwe mu bakozi b’akarere ka Gisagara tariki 12/07/2013, bamenyeshejwe ko icuruzwa ry’amafumbire ryeguriwe ba Rwiyemezamirimo kugira ngo abayikoresha bajye bishyura mbere yo kuyikoresha.
Mu rwego rwo kwirinda ubwinshi bw’udukoko mu musaruro w’ibirayi, abatubuzi b’imbuto barasabwa kubikora nk’umwuga maze ubuhinzi nyirizina bakabiharira abandi, cyane ko iyo bikozwe neza bizamura umusaruro haba k’umutubuzi ndetse n’umuhinzi w’ibirayi.
Gufunga ikivu hagamijwe kongera umusaruro w’isambaza bizajya bikorwa mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi aho kuba mu kwa munani n’ukwa cyenda nk’uko byari byemejwe umwaka ushize.
Abahinzi bo mu Rwanda barasabwa guhindura imyumvire bakayoboka gukoresha amafumbire mu mwuga wabo kuko ariho bazavana umusaruro mwinshi ubaha amafaranga kandi ugatunga Abanyarwanda, dore ko ngo ubutaka bwo butazigera bwiyongera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umusaruro w’ubuhinzi bateganya kubona mu mwaka wa 2013 uzaba ari muke kuko havuye izuba ryinshi rigatuma imwe mu myaka abaturage bari barahinze yuma kandi itari yera.
Inka Singirankabo Meraneza yahawe muri gahunda ya Girinka mu mwaka wa 2009 yabyaye inyana 3 mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi. Uyu musaza atuye mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu.
Ngo nubwo icyaro cy’akarere ka Muhanga ari kinini cyane kurusha umujyi kandi ubutaka bwako bukaba buteye nabi ndetse bushaje, hagiye gushakwa umuti w’ibyo bibazo harimo guca amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kwirinda isuri ndetse no guhuza ubutaka.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yageneye ishimwe umuryango ukorera mu Bwongereza witwa MSAADA kuko ukomeje gukora ibikorwa bikomeye mu guteza imbere ubworozi mu Rwanda.
Abaturage bo mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu bavuga ko bishimiye guhinga imbuto za pomme bari basanzwe babona mu isoko batazi ko zishobora kwera ku butaka bwabo.
Abahinzi b’imbuto zinyuranye mu turere twa Nyanza na Karongi batunguwe n’uko ngo burya hariho uburyo bwabafasha gusarura umusaruro wikubye inshuro nyinshi baramutse bahinduye imikorere gakondo benshi bakoresha mu buhinzi bwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abahinzi bose bo muri ako karere kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ku butaka buto bafite kuburyo ibihungwa byeraga kuri hegitari imwe biziyongera bikaba byinshi kurushaho.
Umuryango w’abagore b’abakirisitu (YWCA) ubifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) beretse abahinzi bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi uburyo bashobora gutubura imbuto y’ibijumba ku buryo bwihuse kandi bworoshye.
Intumwa zo mu ruganda FONTERRA zituruka muri Clinton Health Access Initiative yo mu gihugu cya New Zealand zasuye akarere ka Gicumbi mu rwego rwo kureba ahantu bakubaka uruganda rukora amata y’ifu mu Rwanda.
Gahunda yo kuhira imyaka niyo izakemura burundu ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro igihe izuba ryabaye ryinshi mu karere ka Nyagatare; nk’uko byagaragajwe mu nama njyanama idasanzwe yerekaniwemo gahunda y’iterambere ry’aka karere y’imyaka 5 no gusuzuma no kunononsora imihigo ya 2013- 2014.
Faustin Munyakazi, ukorera umwuga w’ubuvumvu mu nkengero za Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Kitabi, aratangaza ko amaze guteza imbere urugo rwe n’imibereho y’abarugize kubera uwo mwuga uzwi ku izina ry’ubuvumvu.
Inda ni udusimba tubamo amoko menshi atandukanywa n’amabara yazo. Harimo Aphis craccivora na Aphis Pomi.
Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imbuto y’ibishyimbo nshya ikungahaye ku ntungamubiri ndetse igatanga n’umusaruro uhagije ugereranyije n’ibindi bari basanzwe bahinga.
Abayobozi icyenda bo mu gihugu cya Malawi, tariki 05/06/2013, batangiye urugendo-shuri mu karere ka Kirehe aho bazamara iminsi ibiri basura amakoperative y’abahinzi, banareba uburyo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri ibyo bikorwa by’ubuhinzi.
Umunyarwanda Gafaranga Joseph wari hagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi IMBARAGA mu birori byo kwizihiza umunsi w’igihingwa cy’ibirayi mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) atangaza ko abahinzi muri ibyo bihugu barishimira icyo gihingwa kuberako cyera vuba kandi kikihanganira indwara ugereranyije ni igihingwa cy’imyumbati (...)
Itsinda ry’Abadepite batanu bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije basuye akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, kugira ngo birebereye ibibazo bididinza igikorwa cyo gutera inka intanga.
Aborozi bo mu mirenge y’akarere ka Rutsiro iherereye ku ishyamba rya Gishwati bavuga ko amafaranga 80 bahabwa kuri litiro y’amata ari macye cyane bagereranyije n’ingufu ubworozi bwabo bubasaba ndetse n’agaciro k’ifaranga muri iki gihe.
Abahinzi bahinga umuceri mu gishanga cya Ntende mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko igihe cy’izuba batabona umusaruro uhagije kuko umusaruro w’ubuhinzi uba muke cyane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buri kugenzura abororera inka mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati bavugwaho kwigabiza inzuri za Leta nta wazibahaye rimwe na rimwe ndetse hakavukamo n’ubwumvikane bucye biturutse ku kugonganira kuri izo nzuri.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Mbonigaba Jean Jacques, avuga ko hagiye kuba impinduka mu bucuruzi bw’ifumbire mva ruganda isanzwe itumizwa hanze na Minisitere y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).