Kamonyi: Abahinga igishanga cya Bishenyi barasaba gusubika guhinga ibigori kuko ibiheruka byarumbye

Bitewe n’uko mu gihembwe cy’ihinga cya 2014A, abahinze ibigori mu gishanga cya Bishenyi gihuza umurenge wa Runda n’uwa Rugarika, bahuye n’umusaruro mubi, waturutse ku burwayi bw’inopfo no ku kirere cyabaye kibi, kuri ubu barasaba ko mu ihinga rya 2015 A batasubizamo ibigori.

Aba bahinzi bibumbiye muri Koperative “Ubumwe”basanzwe bakora ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori bavuga ko bagize igihombo gikabije ku buryo batabonyemo byibuze ½ cy’ibyo bari basanzwe bakuramo. Uwimana Maria avuga ko yajyaga yeza ibilo 200 by’ibigori, ariko kuri ubu ngo yakuyemo ibilo 20 gusa.

Mu ihinga rya 2014 umusaruro wabaye mubi.
Mu ihinga rya 2014 umusaruro wabaye mubi.

Iki gihombo cyabaye rusange ku banyamuryango ba Koperative bose, umuyobozi wayo Habyarabatuma Phocas, akaba atangaza ko mu bindi bihembwe basaruraga Toni zigera kuri 200 ariko mu ihinga rya 2014, bakaba barasaruye Toni 125.

Ngo uwo musaruro muke kandi mubi waturutse ku burwayi bw’inopfo no ku mvura yaguye nabi; bibagiraho ingaruka zo kutagurirwa nk’abatubuzi. Habyarimana avuga ko mu gihe mu butubuzi bagurirwaga ku 400frw ku kilo, ariko ubu byabaye ngombwa ko bagurisha ku isko risanzwe kuri 200 ku kilo.

Abahinga Bishenyi barasaba kuruhuka ibigori.
Abahinga Bishenyi barasaba kuruhuka ibigori.

Aba bahinzi barasaba ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2015A, bazareka guhinga ibigori kuko bakeka ko ubwo burwayi bukiri mu mirima; bakaba bifuza guhinga Soya cyangwa ibishyimbo. Ngo ntibirengagije inyungu iri mu guhinga ibigori kuko batarahura n’ibyo biza bakuyemo amafaranga menshi, ariko bavuga ko babiruhutse ihinga rimwe bazabisubizamo mu rizakurikiraho.

Bafite impungenge ko ubuyobozi bw’akarere butazabemerera kureka ibigori, ariko umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere, Mukiza Justin, atangaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB aricyo kiri gukora ubushakashatsi ku mpaamvu yateye ubwo burwayi, iki kigo akaba ari nacyo kizafata icyemezo.

Abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi.
Abahinzi bo mu gishanga cya Bishenyi.

Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’amajyepfo, Butera Louis, avuga ko indwara y’inopfo idakanganye, abahinzi akaba aribo batumye ikwirakwira mu mirima kuko batahise barandura ibigori byanduye mbere. Kimwe n’abahinzi, uyu muyobozi ahamya ko kugirango icike byaba byiza basubitse guhinga ibigori mu gihembwe gitaha cya 2015.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

burya tujye twumvira ibyo impugucye ziba zitubwira nuko hari ubushakashatsi buba bwarakozwe kutubwira ngo tureke guhinga ibi ni uko hari ikibi baba babibonyemo kandi hari icyo bizatwonngerera ni turamuka duhinze ibyo twbwiwe nabo

karekezi yanditse ku itariki ya: 11-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka