Nyagatare: Hakenewe imbuto y’ibigori nshya

Mu gihe bamwe mu bahinzi b’ibigori mu karere ka Nyagatare bavuga ko imbuto bafite idatanga umusaruro mwinshi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko hari abafatanyabikorwa babonetse bazatangira gufatanya n’abahinzi muri iki gihembwe cy’ihinga gitaha bityo imbuto bazasanga itanga umusaruro mwinshi babe ariyo bahinga.

Igihingwa cy’ibigori ni kimwe mu byatoranijwe bihingwa kandi byera cyane mu karere ka Nyagatare nyamara ariko bamwe mu bahinzi bavuga ko imbuto bafite idatanga umusaruro mwinshi.

Uwamahoro Fredaus ayobora koperative CODAR y’abahinzi b’ibigori mu murenge wa Mimuli. Avuga ko beza umusaruro mucye kuko kuri hegitari basarurra hagati ya toni 3 n’igice na 4 nyamara ngo hari aho bumva babona toni zisaga 7 kuri hegitari. Ngo iyi mbuto yeraho ikigori kimwe gusa nyamara ngo hari ibishobora kwera ibirenze bibiri.

Ibigori bihekaho kimwe gusa ari nayo mpamvu umusaruro uba mucye.
Ibigori bihekaho kimwe gusa ari nayo mpamvu umusaruro uba mucye.

Ubuyobozi nabwo bwemera ko koko imbuto y’ibigori ihingwa kugeza ubu mu karere ka Nyagatare idatanga umusaruro mwinshi.

Mutabaruka Fulgence umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe ubuhinzi yizeza abaturage ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi b’abatubuzi b’imbuto bityo bazabahuza n’abahinzi imbuto bazasanga itanga umusaruro bakaba ariyo bahitamo kandi ibi ngo bizatangirana n’iki gihembwe cy’ihinga gitaha.

Uretse imbuto zizanwa n’abafatanyabikorwa b’abatubuzi ngo hari n’izigikorerwaho ubushakashatsi muri RAB mu mirima yayo iri mu kagali ka Cyabayaga byose bikaba bigamije kongera umusaruro w’ibigori.

Imbuto y’ibigori ihingwa muri iki gihe mu karere ka Nyagatare ni ZDM 607 ari nayo abahinzi bavuga ko umusaruro wayo ari mucye. Gusa ariko nanone abahinzi b’ibigori mu karere ka Nyagatare bishimira ko umusaruro ugenda uzamuka dore ko bavuye ku biro 700 kuri hegitari imwe mu mwaka wa 2006 ubu bakaba bageze kuri toni hagati 3 n’igice na 4 kuri hegitari. Intego ngo ni ukugera nibura kuri toni 8 kuri hegitari.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka