Muhanga: Gahunda ya « Twigire Muhinzi » ngo ije gusubiza ibyifuzo by’abahinzi

Nk’uko biteganyijwe muri gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi, iki gihembwe cy’ihinga 2015 A gitangirana n’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka cyizakorwa hakurikijwe gahunda nshya ya MINAGRI yiswe « Twigire Muhinzi ».

Iyi gahunda igamije guha amahirwe abahinzi bose mu gufashwa mu kongera ubuso bwo guhingaho no kongera umusaruro, aho abahinzi bazafashwa muri gahunda ya nkunganire bibumbiye mu matsinda.

Bitandukanye n’uko umuhinzi yajyaga ku ubishinzwe akaka ifumbire agahabwa n’imbuto, « Twigire Muhinzi » izakorana n’abahinzi bibumbiye mu matsinda agizwe hagati y’abahinzi 15 na 20, aba akaba ari bo bazajya bicara bagatekereza igihingwa bashaka guhinga, bitandukanye na mbere aho babwirwaga guhinga igihingwa runaka.

Abahinzi ntangarugero, abayobozi b'imidugudu n'abashinzwe iterambere mu tugari ni bo ku ikubitiro bosobanuriwe gahunda ya "twigire muhinzi" akaba ari nabo bazaba bayiyoboye.
Abahinzi ntangarugero, abayobozi b’imidugudu n’abashinzwe iterambere mu tugari ni bo ku ikubitiro bosobanuriwe gahunda ya "twigire muhinzi" akaba ari nabo bazaba bayiyoboye.

Iki ni nacyo abahinzi baheraho bavuga ko bashimira Leta kuba imaze kumva icyifuzo cy’abahinzi cyo kwihitiramo icyo bahinga kuko ari bo bazi neza icyera mu mirima yabo.

Nsabimana Emmanuel, umujyanama w’ubuhinzi mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga agira ati « kuva imyaka itatu ishize, ntitwahwemye kugaragaza ko guturwaho gahunda z’ubuhinzi zituruka hejuru zari zaratwicishije inzara, none ubwo bashyize mu bikorwa ibyifuzo byacu kuva imyaka itatu ishize, iyi gahunda ntitugomba kuyihushura, ishyirwe mu bikorwa kurusha uko ivugwa mu nyandikko».

Cyakora iyi ngingo yo gutekereza icyo abahinzi bazahinga, mu mirima yabo kizahera ku bihingwa bisanzwe byatoranyijwe mu turere, akaba ari nayo mpamvu abahinzi bazanzwe barahuje ubutaka bahinga mu bishanga, batarebwa nayo.

Abakozi ba RAB ku rwego rw'intara y'amajyepfo ndetse n'akarere ka Muhanga bazengurutse hirya no hino mu mirenge basobanura ibya gahunda ya "twigire muhinzi".
Abakozi ba RAB ku rwego rw’intara y’amajyepfo ndetse n’akarere ka Muhanga bazengurutse hirya no hino mu mirenge basobanura ibya gahunda ya "twigire muhinzi".

Umukozi wikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi ushinzwe iyamamazabuhinzi mu Ntara y’amajyepfo, Bambe Jean Claude, asobanura ko iyi gahunda ya « Twigire Muhinzi » izafasha abahinzi kubona inguzanyo mu mabanki yo kugura ifumbire n’imbuto kuko abahinzi batazongera guhabwa imbuto ku buntu ahubwo ko bagiye kujya bayigura bunganiwe bakishyura amafaranga yagenwe na Leta ikabatangira ayandi.

Kuri iyi ngingo abahinzi bifuza ko habaho uburyo bwo kunoza iyi gahunda y’inguzanyo, naho Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuhinzi asobanura ko hagiye kubaho ibiganiro byihuse hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’amabanki ndetse n’abazaba bashinzwe gucuruza imbuto kugirango hafatwe ingamba zo kunoza uburyo bazakorana n’amatsinda y’abahinzi.

Iyi gahunda igomba gutangirana n’igihembwe cy’ihinga kizatangira taliki ya 01 Nzeri 2014, akaba ariyo mpamvu amaliste y’abagize aya matsinda agomba kuba yagejejwe mu biro by’akarere bitarenze ku wa gatatu taliki 20/08/2014 kugirango hakorwe gahunda yo kohereza imbuto n’amafumbire.

Umukozi w'akarere ka Muhanga ushinzwe kugeza ifumbire ku bahinzi, asobanura ibya gahunda nshya yo kubona ifumbire n'imbuto.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe kugeza ifumbire ku bahinzi, asobanura ibya gahunda nshya yo kubona ifumbire n’imbuto.

Aya malisti azaba agaragaza umubare w’abahinzi n’amazina bagize itsinda, igihingwa bahisemo guhinga, umubare w’ibiro by’imbuto ikenewe, n’amafumbire akenewe kugirango babishyikirizwe muri aya matsinda, igishya muri iyi gahunda akaba ari uko muri gahunda isanzwe ya nkunganire haniyongereyemo igihingwa cy’imyumbati na Soya.

Gahunda yo guhinga neza bya kijyambere kandi nayo izitabwaho muri aya matsinda mashya y’abahinzi, kandi abahinzi ngo si igihe babonye cyo guhinga mu kajagari. Aya matsinda akazaba ahagarariwe kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, abayobozi bakajya bahererekanya amakuru akenewe mu gufasha umuhinzi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka