Inkunga y’u Buyapani ya miliyoni 15.3 $ izongera ha 300 ku buso buvomererwa bwari ha ibihumbi 28

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), zashimiye igihugu cy’u Buyapani cyahaye u Rwanda miliyari 1.549(¥) z’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, akaba ahwanye n’amadolari ya Amerika miliyoni 15.3; yagenewe kubaka ibikorwa byo kuvomerera imirima mu karere ka Ngoma.

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa 08/8/2014 na Ministiri w’imari, Amb Claver Gatete hamwe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa; ateganya ko mu karere ka Ngoma mu mirenge ya Rurenge na Remera hagiye kubakwa ikigega kibika amazi angana na litiro miliyoni 960, azuhira imirima ku butaka bungana na hegitare (ha) 300.

Ikigega kizubakwa ku nkunga y’u Buyapani gifite ikoranabuhanga rihambaye, ririmo no gukoresha impombo zizamura amazi zikoresheje imirasire y’izuba aho gukoresha imbaraga z’amashanyarazi zisanzwe.

Ha 265 zizuhirwa n’ayo mazi, ngo zizahingwaho imbuto n’imboga byo koherezwa mu mahanga, izindi ha 35 zisigaye zikazahingwaho umuceri.

MINAGRI yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho, Innocent Musabyimana, ivuga ko ubuso bw’imirima bwa hegitare ibihumbi 28 busanzwe bwuhirwa, bugiye gukomeza kwiyongera ku buryo ngo mu yindi myaka ibiri cyangwa itatu, hari izindi hegitare ibihumbi bitandatu zizaba zuhirirwa mu mibande cyangwa ku misozi.

Ministiri Gatete na Amb Kazuya, bashyira umukono ku masezerano y'impano y'u Buyapani, PS Musabyimana abareba.
Ministiri Gatete na Amb Kazuya, bashyira umukono ku masezerano y’impano y’u Buyapani, PS Musabyimana abareba.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Innocent Musabyimana yagize ati: “Hari ibibazo biri mu gukora ubuhinzi bushingiye ku mvura gusa; ni ngombwa ko twongera imbaraga muri gahunda yo kuhira imyaka, ndetse n’abaturage ku giti cyabo bagasabwa kugira uwo muco, Leta ikaba ibunganira kugera kuri 50% y’ibyo bakenera”.

Umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke mu gihembwe cy’ihinga gishize bitewe n’imvura yacitse imyaka itarera; bikaba byaragaragajwe ko mu turere tw’i burasirazuba n’amajyepfo abaturage bakeneye ibiribwa; ariko ngo hari ibyahunitswe byo kuzabagoboka, nk’uko byatangajwe na Innocent Musabyimana.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, akaba nawe ashimangira ko hari amafaranga menshi Leta yageneye kuhirira imirima, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, gikomeje guteza amapfa n’inzara muri byinshi mu bihugu byo ku isi.

Leta y’u Buyapani ngo ishimishijwe n’uko u Rwanda rugira gahunda zitandukanye zirimo iy’imbaturabukungu EDPRS no kwigira muri rusange, kandi ko u Buyapani ngo buzakomeza kunganira mu mbogamizi zabuza igihugu kugera ku ntego z’iterambere cyiyemeje; nk’uko Amb Kazuya yabyijeje.

U Buyapani busanzwe bufasha u Rwanda mu gushakisha amazi meza no kwita ku isuku n’isukura, guteza imbere uburezi, ingufu ndetse n’ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza gukorana nu Rwanda kuko rukoresha inkunga rwahawe neza nkuko bigaragarira mu maraporo atandukanye leta nikomeze ikore neza nibindi bizaza turabyizeye.

Chantal yanditse ku itariki ya: 9-08-2014  →  Musubize

ibihingwa byahinzwe imvura ikabura byo biba bkeneye kuhirwa hegitari 300 ziziyongera ni nyinshi kandi hari benshi zizaba zikijije , ikindi dukomeje kwishimira uko abayobozi bacu bacoresha neza inkunga bahabwa kandi ikabyazwa umusaruro ugaragara

karekezi yanditse ku itariki ya: 9-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka