Nyanza: Uburyo bwa « Twigire Extension Model” bwitezweho kuzamura umusaruro mu buhinzi

Gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire Extension Model” yatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu karere ka Nyanza yishimiwe n’abahinzi n’aborozi muri aka karere bemeza ko buzatuma umusaruro wabo urushaho kwiyongera.

Iyi gahunda yiswe “Twigire Extension Model” ikomeje gusobanurirwa abahinzi n’aborozi mu bice bitandukanye by’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki 11/08/2014 abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Nyanza nibo bari bagezweho mu kuyisobanurirwa.

Dr Louis Butare uhagarariye ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi (RAB) mu Ntara y’Amajyepfo yasobanuye ko ibikubiye muri iyi gahunda byose ari igisubizo ku baturage bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi butunze umubare munini w’abanyarwanda bagera hafi kuri 90%.

Asobanura ibyiza by’iyi gahunda yagize ati “Iyi gahunda izafasha abahinzi n’aborozi kwibumbira hamwe mu matsinda bagenerwe igihingwa kiberanye n’ubutaka bwabo bahingire rimwe, ndetse kubera ko bazaba bari ahantu hamwe bazajya bafashwa mu guhabwa inyongeramusaruro n’ibindi byatuma umusaruro wabo urushaho kwiyongera”.

Umuhinzi wo mu cyaro yiteze byinshi kuri iyi gahunda.
Umuhinzi wo mu cyaro yiteze byinshi kuri iyi gahunda.

Yakomeje asobanura ko abaturage aribo bazaba bafite uruhare mu kugena ibyo bakora bakabyunganirwamo n’impuguke mu by’ubuhinzi zibegereye. Ngo niyo mpamvu hazatorwa komite ihuriweho n’inzego zose zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere mu rwego rwo kugira ngo icyo iyi gahunda y’iyamamazabuhinzi igamije kigerweho.

Ati “Abaturage bazajya bakora ibyo bumva kandi babijyeho inama birumvikana ko nta kabuza umusaruro wabo uziyongera kuruta uko ibintu byari bimeze iyi gahunda y’iyamamazabuhinzi itariho”.

Umuhinzi witwa Minani Etiénne uhinga mu buryo bw’intangarugero ndetse akaba n’umufashamumvire muri gahunda zinyuranye z’ubuhinzi n’ubworozi wari muri iyi nama ubwo iyi gahunda ya “ Twigire Extension Model” yatangizwaga ku mugaragaro, yavuze ko nawe ayibonamo ibisubizo binyuranye.

Nk’uko yakomeje abivuga ngo umuhinzi azaba afite uruhare runini mu guhitamo ibyo ashyiramo ingufu kandi yunganirwe, ngo ibi nibyo bizatuma umusaruro wikuba inshuro nyinshi abantu bakihaza mu biribwa ndetse bagasagurira n’amasoko.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yishimiye ubu buryo bw’iyamamazabuhinzi avuga ko buzahashya ibura ry’ibirirwa ryabonekaga hato na hato.

Yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe aboneka muri iyi gahunda ngo kuko uruhare runini ruzaba ari urwabo noneho inzego z’ubuyobozi zikaza zije kubunganira aho bagize ikibazo muri rusange.
Iyi gahunda ya “Twigire Extension Model” kugeza ubu izaba ihuriweho na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nk’uko byasobanuriwe abari mu itangizwa ry’iyi gahunda ku rwego rw’akarere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka