Ngoma: Bamwe mu bahinzi bafite imbogamizi ku kubona imbuto y’urutoki rwa FIA ibaha umusaruro mwinshi

Mu gihe bamwe mu bahinzi batuye akarere ka Ngoma mu mirenge ya Mutendeli na Kazo bavuga ko bashaka guhinga insina nshya ya FIA 25 itanga umusaruro wikubye inshuro zigera kuri eshanu, baravuga ko hari imbogamizi z’imbuto z’iyi nsina.

Iyi nsina yazanwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) ngo ishobora kwera igitoki gipima ibiro hagati ya 130 n’ibiro 170 ubusanzwe batajya barenza ibiro 40 ku gitoki.

Abahinzi bo mu murenge wa Mutendeli bavuga ko bishimiye cyane iyi nsina kuko itanga umusaruro mwiza bityo bakaba babona igomba gusimbura izo bari bafite zishaje gusa ngo bafite imbogamizi zo kubona imbuto y’uru rutoki kuko ngo igiciro cyazo kiri hejuru bityo bamwe bakaba babura ubushobozi.

Ntamabyariro Thomas, umwe muri aba bahinzi avuga ko we yahisemo kugura eshatu akazihinga noneho zazabyara akazikuraho izindi gutyo gutyo.

Yagize ati “Izi nsina rwose zitanga umusaruro ziteza abantu imbere ku buryo rwose uzifite ubukene waba ubusezereye. Ariko imbuto nayo irahenda kuko kuyigura ku bazikomoye imwe ni hagati y’amafaranga 600 n’amafaranga 1000, gusa zigenda ziboneka ku buryo no kuri 300 ngo hari aho ziri ariko murumva ko ari menshi nayo”.

Uyu muhinzi kimwe n’abandi batarabasha kuzihinga bavuga ko imbogamizi zikiri ukubona imbuto naho ubundi ko umusaruro wazo ubwawo utuma ntawabura kuyihinga. Ikindi bamwe bavuga kikiri imbogamizi ngo ni amasambu mato.

Bimwe mu bitoki byera kuri izi nsina bibasha kugera ku biro 130.
Bimwe mu bitoki byera kuri izi nsina bibasha kugera ku biro 130.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mutendeli hamwe muhamamaye iyi nsina, Nsekanabo Stanislas, avuga ko nta gahunda yihariye yo gutubura iyi mbuto ariko ko hari izari zazanwe na koperative yenga divayi iva mu bitoki (COOPROVIBA) ikaziha abahinzi ubu bakaba aribo bakomoza bagenzi babo babagurisha hagati y’amafaranga 600 n’amafaranga 1000.

Uyu mukozi akomeza avuga ko iyi nsina ifite akarusho ko gutanga umusaruro n’ahantu hasa n’ahatakera neza maze washyiramo ifumbire nibura kabiri mu mwaka igatanga umusaruro mwinshi.

Yagize ati “Ntabwo navuga ko hari gahunda yihariye yo kugeza ku bahinzi imbuto ya FIA, ariko abahinzi ubwabo bagenda bakomozanya abandi bakazigura, hari n’izatanzwe na COOPROVIBA aho batanze insina zigera ku 1009”.

Abahinzi ba FIA bavuga ko iyi nsina yabateje imbere cyane kuko igitoki kimwe kigeza mu mafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 10 kuko ikilo kimwe kigurwa amafaranga 150.

Umuhinzi ntangarugero muri uyu murenge witwa Gatabazi Céléstin yavuze ko kuri hegitari yahinze insina abona amafanga arenga miliyoni imwe n’igice ku mwaka.

Umusaruro w’aba bahinzi ngo bagurirwa ibitoki na COOPROVIBA ndetse na Entreprise Urwibutso kwa Nyirangarama.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka