Abahanzi batandukanye harimo Gaby Kamanzi, Patient Bizimana, Liliane Kabaganza, Aimé Uwimana n’abandi banyuranye, bahamagawe mu gutanga umusanzu wabo mu nyigisho zagenewe ingo z’abashakanye mu itorero rya Restauration Church.
Kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013, Jay Polly, Queen Cha, Ciney, Young Grace n’abandi bahanzi benshi baraba babaherekeje, barataramira abakunzi babo ku Kimisagara hafi y’ahazwi nka “Maison des Jeunes” mu kabari kitwa “Zaga Nuty Club”.
Itsinda ry’abahanzi baririmba Rock n’izindi njyana bo muri Amerika rizwi nka “Out of Hiding” ryaje mu Rwanda ku butumire bw’itorero “New Life Bible Church” mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kiba kuri uyu wa gatanu tariki 16/08/2013 guhera 18h00-21h00.
Iradukunda Michele wari usanzwe uzwi cyane muri showbiz nyarwanda mu marushanwa ya ba Nyampinga, ubu yinjiye mu kazi k’ubunyamakuru.
Mu mushinga wabo bise “Nezerwa Project” uzagaragaramo amaserukiramuco atandukanye y’abana, urubyiruko ndetse n’abantu bakuru, Talent Detection Ltd yateguye iserukiramuco ry’abana yise “Kids Premium Festival”.
Igitaramo kiswe “Traffic Lights Party” kizabera mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru ngo kigamije kwishimira amabara y’imyenda abantu bamwe bambara ariko batazi icyo asobanura.
Ku bufatanye bwa ELE Rwanda na Press One, tariki 02-03/08/2013, muri Oklahoma City hazabera igitaramo kizwi ku izina rya “Ndi uw’i Kigali Tour” cy’abahanzi Ngabo Meddy, The Ben na K8 Kavuyo kuri ubu babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bisanzwe bibaho buri mwaka, tariki 13/07/2013, Abanyarwanda baba mu mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa bakoze ubusabane ndetse banakira abanyamuryango bashya.
KigaliUp Festival ku nshuro yayo ya gatatu iraba kuva tariki 13-14/07/2013 kuri stade Amahoro i Remera ikaba izanye udushya twinshi; nk’uko abayitegura babidutangarije.
Hategekimana Kizito uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Khizz yateguye ibitaramo byo kumenyekanisha alubumu ze ebyiri “Paradise” na “Uwagukurikira” , yitegura gushyira ahagaragara mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014.
Igitaramo kimaze kumenyerwa ku izina rya Happy People cyagarutse ku nshuro yacyo ya gatatu. Iki kirori kizabera mu nyubako nshya izwi ku izina rya KCT (Kigali City Tower) ku wa gatanu tariki 19/07/2013 guhera ku isaha ya saa yine za nijoro (10pm) kugeza bukeye.
Mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira uwa 05/07/2013, abacuranzi ba Orchestre Impala de Kigali bifatanyije n’abatuye akarere ka Musanze babasusurutsa mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane mu myaka yo hambere.
Abanyarwanda barimo uwitwa Emmy Kul Kid na Empress Claudine bafatanyije na bagenzi babo, bateguye igitaramo bise “Ikirori Nyarwanda” kizabera mu gihugu cya Afurika y’Apfo kuri uyu wa gatandatu tariki 06/07/2013.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 05/07/2013, umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Grace Nakimera arataramira Abanyarwanda mu kabari kazwi ku izina rya Posh ahazwi nko ku cya Mitzing ugana i Kanombe ku Kibuga cy’indege.
Abanyekongo baba mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza umunsi igihugu cyabo cyahoze cyitwa Zaire ubu kikaba ari Repubulika iharanira Demokarasi ya congo cyaboneyeho ubwigenge tariki 30/06/1960.
Umuhanzi Thomas Muyombo uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close, arasusurutsa Abanyarwanda baba muri Uganda mu gitaramo yise “Rwanda nite”, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/06/2013.
Orchestre Impala irataramira abakunzi bayo n’Abanyarwanda muri rusange, mu gitaramo bateguye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013 i Nyamirambo kuri Stade Regional guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa.
Hashize iminsi hategurwa igitaramo cy’abahanzi bagize itsinda rya “Comedy Night” i Rubavu ariko biza kurangira iki gitaramo kititabiriwe.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02/06/2013, itorero Indangamiraguhimbaza rizataramira abakunzi b’imbyino gakondo mu gitaramo bise « Abato mu muco » kizabera ku Kivugiza i Nyamirambo, ku rusengero rwa Bethlehem Miracle Church.
Abahanzi b’abanyarwanda Tom Close na Ama- G The Black bazagaragara mu gitaramo kizaba kirimo umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Uganda Ragga Dee kikazabera i Kigali tariki 08-09/06/2013.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 01/06/2013, korali Inkuru Nziza izamurika alubumu yabo bise ‘‘Byose birangiye’’ ikaba izamurikwa mu majwi no mu mashusho.
David Bayingana, umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo 10 akaba n’umwe mu bantu bazwiho gutegura ibitaramo by’abahanzi n’ibindi bigendanye nabyo, kuri uyu wagatandatu tariki 25/05/2013 azambikana impeta n’umukunzi we Teriteka Kezie.
Ubwo umuhanzi Eric Senderi “international hit” yari mu karere ka Nyamagabe mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 3 tariki 18/05/2013, yongeye kugaragaza kwiyegereza abafana b’ikipe ya Rayon Sports ngo bamutore.
Benshi mu bahanzi n’abanyamakuru bishimiye insinzi y’ikipe ya Rayon Sport tariki 15/05/2013 ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 yose itacyegukana.
Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya gatatu (PGGSS III) yatangiriye mu karere ka Rusizi tariki 11/05/2013 ubwo abahanzi 11 bataramiraga imbaga y’abantu bari bateraniye kuri stade y’ako karere.
Singiza Music iri gutegura igitaramo yise “Rise up and praise concert” gifite intego yo guhishurira amahanga ubugari no gukomera kw’Imana kizabera muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye kuwa gatanu utaha tariki ya 15/03/2013.
Abanyeshuri bize mu kigo cy’amashuri cya IFAK baba ku mugabane w’i Burayi mu mugi wa Lyon mu Bufaransa babifashijwemo n’abandi banyarwanda baba mu mahanga bateguye igitaramo bise "Shining in Lyon" kikaba ari igitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 09/03/2013 guhera ku isaha ya saa yine z’umugoroba (22 :00-11 :00) (...)
Ubuyobozi butegura iserukiramuco rya FESPAD, buratangaza ko kwinjira ari ubuntu mu gitaramo cyo gufungura FESPAD y’uyu mwaka kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/02/2013.
Abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye ari mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, barishimira inyigisho bahawe zinyuze mu bihangano by’umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma y’igitaramo yabakoreye kuri uyu wa Gtanu tariki 22/02/2013.
Ku nshuro ya kabiri, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion”, icyo gitaramo kizaba kuri iki cyumweru, tariki 24/02/2013, muc yumba (salle) cya Sportsview Hotel kuva ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.