Itsinda ‘Abenegihanga’ ryegukanye umudari wa Bronze mu mikino ya ‘Francophonie’

Itsinda rya muzika ryitwa ‘Abenegihanga’ rihagarariye u Rwanda , ku wa kane tariki ya 12/09/2013, ryegukanye umudari wa Bronze, uhwanye n’umwanya wa gatatu ku isi, Mu mikino ihuza ibugugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera i Nice mu Bufaransa.

Iryo tsinda rigizwe n’abasore batandatu Ibrahim Nahimana akaba ari nawe uriyoboye, Mani Martin, Ntizatureka Didier, Christian Ngirinshuti, Munyarugerero Gerard na Ndengera Fabrice, ryabonye uwo mudari nyuma yo guhangana n’abandi bahanzi bane, bari baratsindiye gukina amarushanwa ya nyuma, ubwo bari bamaze kwigaragaza bagatsinda abahanzi barenga 40.

Itsinda Abenegihanga ryishimira umwanya wa gatatu ryegukanye.
Itsinda Abenegihanga ryishimira umwanya wa gatatu ryegukanye.

Mu marushanwa ya nyuma (final), yabaye kuwa wa kane, akabera mu nzu yitwa Opera, ikomeye mu mu muziki mu mugi wa Nice, itsinda Abenegihanga ryari rihanganye n’abahanzi baturutse muri Autiche, Liban, Haiti na Burkina Faso.

Buri tsinda ryahabwaga iminota 15 yo kugaragaza ubuhanga rifite mu kuririmba, maze abahanga mu muziki bakaba ariho bashingira babaha amanota.

Itsinda Anenegihanga rishimisha abari bateraniye mu nzu 'Opera' izwi cyane mu muziki mu mujyi wa Nice.
Itsinda Anenegihanga rishimisha abari bateraniye mu nzu ’Opera’ izwi cyane mu muziki mu mujyi wa Nice.

Abahanzi bose bamaze kuririmba, gutangaza abatsinze byahereye ku mwanya wa gatatu, ariwo wegukanywe n’u Rwanda.

Umuyobozi w’itsinda Abenegihanga Nahimana Ibrahim avuga ko kwegukana umudari wa ‘Bronze’ ngo babikesha gukorera hamwe.

“Iyi ntsinzi iranshimishije cyane, kwegukana umwanya wa gatatu mu bahanzi barenga 40 ni ibintu bitangaje. Ubundi twebwe icyo twakoraga cyose twabanzaga kuganira, twiyemeza gufatanya muri byose, ibyo dukora tukabanza kubikunda no kubyiyumvamo mbere y’uko tubikundisha n’abaturebaga.

Itsinda ryo muri Haiti niryo ryegukanye umwanya wa mbere.
Itsinda ryo muri Haiti niryo ryegukanye umwanya wa mbere.

Itsinda ryo mu gihugu cya Haiti, riyobowe n’umuhanzi witwa Jean jaques Rousevelt niryo ryegukanye umwanya wa mbere ungana n’umudari wa zahabu. Abo basore bakaba barashimishije abantu i Nice, ndetse n’abashinzwe gutanga amanota bayabahundagazaho.

Ku mwanya wa kabiri, uhwanye n’umudari wa ‘Argent’ haje itsinda ry’uwitwa Sae Lis wo mu gihugu cya Liban.

Mani Martin, umwe mu bagize iryo tsinda avuga ko umudari begukanye ari ikimenyetsi cy’uko mu Rwanda hari abahanzi b’abahanga kandi ko bagiye gutuma umuziki w’u Rwanda waguka.

Itsinda ryo muri Liban ryegukanye umwanya wa kabiri.
Itsinda ryo muri Liban ryegukanye umwanya wa kabiri.

“Tugaragaje ko dushoboye umuziki, ko mu Rwanda hari impano. Ubu uyu mudari utumye tugiye gukora cyane ku buryo tuzamenyekanisha umuziki w’u Rwanda kurushaho hirya no hino mu ruhando mpuzamahanga.”

Itsinda ‘Abenegihanga’ rigizwe n’abahanzi bakomoka muri Kesho Band, Las Kayaga na Mani Martin, niryo tsinda ryitwaye neza kurusha abandi bahanzi bose bari baturutse ku mugabane wa Afurika.

Intsinzi yo kujya i Nice mu mikino ya Francophinie bayibonye nyuma yo kwitwara neza bagahiga abahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu karere, aho bari batsinze abo mu Burundi na Djibouti.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ewe congs! ariko ubutaha Mani Martin ajye yambara nk’umunyarwanda areke kugaragaza inda!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

ewe congs! ariko ubutaha Mani Martin ajye yambara nk’umunyarwanda areke kugaragaza inda!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

mbega inda ahaa ntibizoroha N’abahungu basigaye bambara mukondo auot??????????????????man martin aranyemeje pe!!!

alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka