Jay Polly n’abandi bahanzi benshi barataramira muri Zaga Nuty Club

Kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013, Jay Polly, Queen Cha, Ciney, Young Grace n’abandi bahanzi benshi baraba babaherekeje, barataramira abakunzi babo ku Kimisagara hafi y’ahazwi nka “Maison des Jeunes” mu kabari kitwa “Zaga Nuty Club”.

Iki gitaramo kiratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi kwinjira ni amafaranga 1000. Agashya kuri iki gitaramo ni uko ngo abakobwa 20 bazahagera mbere bazinjirira ubuntu kandi bahabwe n’icyo kunywa.

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo abandi bahanzi nka Sandra Miraji, Bruce Melody, TMS, Itorero Nyarwanda, ababyinnyi ba Karaoke (ikimansuro), aba Djs, abakina udukino dusetsa n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka