Nyampinga Mutesi Aurore ntiyashoboye kugira amahirwe yo kwegukana insinzi i Belarus

Mu gihugu cya Belarus ahari hateraniye ba Nyampinga basaga 90 b’ibihugu bitandukanye byo ku isi aho bahataniraga kwegukana ikamba rya Nyampinga w’isi, Nyampinga w’u Rwanda wari witabiriye aya marushanwa, ntiyashoboye kugira umwanya n’umwe yegukana.

Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore, n’ubwo atashoboye kwegukana insinzi habe n’imwe, yagerageje kwitwara neza aho yagaragaje ko ari umunyarwandakazi kandi azi no kubana neza na bagenzi be.

Nyampinga Aurore yiyerekana ntiyambaye Bikini yonyine.
Nyampinga Aurore yiyerekana ntiyambaye Bikini yonyine.

N’ubwo bitavuzweho rumwe n’abantu batandukanye, imyambarire Nyampinga w’u Rwanda Aurore Mutesi yagaragaje muri aya marushanwa ubwo yangaga kwambara utwenda bogana (Bikini) twonyine agahitamo kugerekaho agatambaro, byatumye ibinyamakuru bitandukanye bimuvugaho cyane.

Nyampinga wa Philippines Mutya Johanna Datul niwe wabashije kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2013.
Nyampinga wa Philippines Mutya Johanna Datul niwe wabashije kwegukana ikamba rya Miss Supranational 2013.

Nyampinga Aurore yitabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2013 ubwo yari amaze kwegukana ikamba muri Miss FESPAM 2013.

Uwegukanye umwanya wa ‘‘Miss Supranational 2013’’ ni Nyampinga wa Philippines witwa Mutya Datul akurikirwa na Nyampinga Mexico Jacqueline Morales, uwa gatatu aba Nyampinga Leila Goats ukomoka muri Turkey, uwa kane aba Nyampinga Chalk Krisnanda ukomoka muri Indonesia naho uwa gatanu aba Nyampinga Ésonika Vera ukomoka muri Virgin Islands.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

yewe uri intwari da! ubusa n’nuburanga

dede yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

nukuri warakoze cyane guhagararira igihugu cyawe neza wagaragaje umuco nyarwanda congz!!!!!!!!!!

sandrine yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Ubujiji.com! Ubundi se yajyaga he? Injiji ziba mu bize koko nanjye ndabibonye! Mugani wabambanjirije yanze ko imishino ihagarara bakagira ngo ni umuhungu wabivanzemo! (Ariko se uyu yaciyeho imyeyo ra?!!) Ababibonye bazatubwire

karaha yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

NI hahandi he aho azambarira ubusa haramutegereje.ubuse araho atambarira undimuntu bubusa?yanze Bikini azambara buriburi.Ubwo rero n’afate ingutiya ze azigerekeranye ari3 atahe aze mu majaruguru tumuhe igihombe n’indabo z’ingutiya akunda. nibyo akunda Courage

dumbuli yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Nihahandi he, buriya se biriya yari yambaye, yaza mu Rwanda akagenda abyambaye ? Abahiriwe n’ubwiza nababwira iki !!! Umukondo n’inda byose hanze ngo ari mu irushanwa ry’ubwiza!!!!

dfafafadf yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

hahaaaaaa!! uti yanze kwambara bikini ahubwo agerekaho agatambaro? yabaye yaranze se kugaragaza imishino nk’umwihariko w’abanyarwandakazi! iyo abazungu babibona bari kugirango ni umugabo bakamu chekinga da! bravo Aurore!

gaga yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

sha aurore ntikibazo rwose n’ubwo utagize chance yo kwegukana icyogihembo jyewe ndagushimiye rwose.

linda yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Uyu mwana ndamukunze nta mwari wo kwambara ubusa, bwambara abasazi.
Warakoze rata waduhesheje ishema.

umwari yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka