Aline Gahongayire agiye gukora ubukwe

Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gukora ubukwe na Gahima Gab.

Aline Gahongayire n'umukunzi we Gahima.
Aline Gahongayire n’umukunzi we Gahima.

Amakuru atangazwa na Aline ubwe, akanagaragara ku rupapuro rw’ubutumire bwe ni uko tariki 01/09/2013 hazaba imihango yo gusaba no gukwa uyu mwali ikazabera ku Kimironko guhera saa cyenda z’amanywa.

Aline Gahongayire azarwubakana na Gahima Gab. Biravugwa ko bazasezerana imbere y’Imana mu kwezi kwa 12.2013. Aline Gahongayire abyarwa na Majyambere Silas na Umulisa Chantal.

Urupapuro rw'ubutumire mu bukwe bwa Gahongayire.
Urupapuro rw’ubutumire mu bukwe bwa Gahongayire.

Aline Gahongayire arasaba abakunzi ba muzika ye, abavandimwe n’inshuti kuzaza kwifatanya nawe mu birori bye kuri uwo munsi. Aranabasaba amasengesho kugira ngo bizagende neza kandi Uwiteka azabarinde.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mubibaho byose tujye dushima Imana kuko niyo yonyine ibona itangiriro ikanamenya iherezo.

Gaby & Aline muzirengagize amateka ya mbere yogukizwa no kurushinga kandi muzubakire ku Mana gusa.

URUGO RUHIRE KANDI YESU AZABANE NAMWE

Shimwamana yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Nibyiza guhindurirwa irangamimerere. Ubukwe bwiza muzabane akaramata kdi muzabyare muheke.

Migambi yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Nshimishijwe nubukwe bwa Aline Gahongayire numukunzi we Gahima kuko ubundi ndi umufana wa Gahongayire bitewe nindirimbo zImana ajya aririmba. Imana ibahe umugisha kandi bazagire ubukwe buhire.

MWITENDE Aloys yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Yego sha Gab komera, nubwo ntabimenye nkabambyivumburiye kuri Kigali today.

RUBAYITA yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

ubukwe bwiza, muzabyare hungu na kobwa,

philbert yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka