GSK izaniye Abanyarwanda impinduka mu gutegura ibirori n’ibitaramo

Itsinda GSK, Gospel Safety Keepers riratangaza ko ngo ryiyemeje kuruhura Abaturarwanda rikabategurira ibitaramo n’ibindi birori ku buryo bwa gihanga kandi bw’umwuga kuko basaze izi serivisi zikenerwa na benshi kandi zitaboneka henshi mu Rwanda.

GSK isanzwe izwi cyane mu gutanga serivise zo kuyobora abantu na gahunda (protocol) ndetse n’umutekano mu bitaramo n’ibirori bya gikiristu. Ubu ariko GSK imaze iminsi yongereye ingufu muri serivise itanga, ikaba yarahereye mu guhugura abanyamuryango, kongera abakozi no kongera serivise itanga ku bakorana nayo.

Abanyamuryango ba GSK mu mahugurwa
Abanyamuryango ba GSK mu mahugurwa

Mu gutegura iyi gahunda, abanyamuryango ba GSK bahawe amahugurwa yo kunoza ibyo bakoraga kurushaho, bayahabwa n’ikigo cyitwa Premium Model Agency.

Claude Ndayishimiye watanze amahugurwa mu izina rya Premium Model Agency, yahuguye abayitabiriye ku buryo bwo gukora serivise, Protocol n’umutekano ku buryo bw’umwuga hagamijwe kunezeza abagenewe izo serivisi zose.

Ndayishimye avuga ko yizeye byinshi byiza bizaturuka abahawe amahugurwa banoza umurimo wabo kurushaho kuko yasanze n’ubusanzwe bifitemo impano yo kunyaruka no gukora ibyo bazi kandi bakunze.

Yavuze ko mu Rwanda, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali utuwe n’abantu benshi kandi ukaberamo ibirori byinshi, bakenera ababakorera serivisi ndetse na protocol ariko bakabura.

Umuyobozi wa GSK, Ntirenganya Jean d’Amour nawe avuga ko biyemeje gukora ibi bikorwa neza kuko ngo basanze Abanyarwanda benshi babikenera.

GSK kandi yazanye izindi serivise z’inyongera nko gutegura imbwirwaruhame, ibyo bise speeches cyangwa discours mu ndimi enye, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili ndetse no gutegura ibitaramo n’ibirori ku buryo bwa kijyambere.

Itsinda rya GSK ni itsinda rivuga ko ngo rigendera ku myemerere ya gikirisito, riharanira kurinda ubusugire bw’ibikomoka ku myemerere ya gikiristu. Risanzwe rikora imirimo yo gutanga serivisi ya protocol n’umutekano mu birori nka Salax Awards, kwerekana imizingo (Albums) n’ibindi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose dore twari tugiye gusara mu mitwe ariko ubwo babifatira n’umwanya w’amahugurwa buriya bifitiwe icyizere,

Ariko twasabaga Contacts zabo, aho bakorera n’uko umuntu abakeneye yabageraho!
Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Wow, Congz to the Team Kdi Gahunda nk’izo zari zikenewe cyane mu Rwanda by’umwihariko muri career ya Gospel!

Jay yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka