Hagiye kwerekanwa imideli y’imyambaro y’Abanyarwanda ba cyera

Ku wa gatandatu tariki 31/08/2013 muri Sport View Hotel hazerekanwa imideli izagaragaramo imyambaro y’Abanyarwanda ba cyera cyane mu gihe bambaraga ishabure.

Muri iyi myambaro kandi si inshabure gusa zizagaragaramo kuko hazagaragaramo n’imikenyero ya cyera ndetse n’iy’ubu n’indi myambaro yagiye iranga Abanyarwanda kuva cyera kugeza ubu.

Muri iki gikorwa “Cultural Fashion Show 2013” kandi hazagenda hagaragaramo n’indi myambaro ijyanye n’imico y’ahandi mu bindi bihugu harimo cyane imyambarire yo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, imyambarire yo ku mugabane w’Amerika, Uburayi n’ahandi.

Muri iki gikorwa hazagaragaramo na Rwanda Clothing House imaze kumenyekana mu kumurika imideli, Iriza Creations, Quality Banana Fibiers Transformation Ltd, Gisabo Event Management Ltd, Travella Fashion Models Ltd, Denyse Fashion n’abandi.

“Cultural Fashion Show 2013” yateguwe na Iris Pro-films 1000 Hills Ltd ku nkunga ya Minisiteri ya Siporo n’Umuco.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka