KFM yateguye igitaramo cyo guhuza abahanzi, abafana n’abanyamakuru bayo

Kuri uyu wa gatanu tariki 11/10/2013 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, harabera igitaramo cyateguwe na Radio KFM 98.7 mu rwego rwo guhuza abahanzi, abafana n’abanyamakuru ba KFM.

Iyi gahunda igamije kugira ngo abafana bajye bagira umwanya wo guhura imbona nkubone n’abahanzi bakunda kandi by’umwihariko n’abanyamakuru ba KFM bakunda; nk’uko byatangajwe na Mc Tino, umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane kuri KFM akaba ari n’umwe mu banyamakuru bari gutegura iki gitaramo.

Mc Tino yagize ati: “Ni gahunda twatangije yo kuzajya duhuza abafana, abahanzi n’abanyamakuru bacu kuko usanga abafana bumva abanyamakuru bakanabakunda ariko ntibagire amahirwe yo kubabona imbonankubone…”.

Biteganyijwe ko kwinjira muri icyo gitaramo ari amafaranga 5000 ugahabwa icyo kunywa kimwe ndetse na brochette. Bralirwa nayo ngo izaba ihari kuburyo uzakenera icyo kunywa kirenze kimwe, bizaba bihari ku giciro gike.

Muri iki gitaramo kandi ngo abafana bazabona umwanya uhagije wo kwidagadurana n’aba bahanzi ndetse n’abanyamakuru ba KFM aho bazabasha no kwifotoranya nabo.

Abahanzi bazaba bahari harimo Knowless, TBB Mc Tino aririmbamo, Jay Polly, Dream Boys, Uncle Austin, Christopher n’abandi bahanzi benshi bakunzwe hano mu Rwanda.

Iki gitaramo kizatangira guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza bukeye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka