Out of Hiding Band mu gitaramo cyo kuramya Imana mu Rwanda

Itsinda ry’abahanzi baririmba Rock n’izindi njyana bo muri Amerika rizwi nka “Out of Hiding” ryaje mu Rwanda ku butumire bw’itorero “New Life Bible Church” mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kiba kuri uyu wa gatanu tariki 16/08/2013 guhera 18h00-21h00.

Icyo gitaramo cyo kuramya no guhimbaza kirabera ku rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro ahateganye n’ishuri ryisumbuye rya Kagarama (Kagarama Secondary School).

Si aba bahanzi gusa bitabira iki gitaramo kuko hazaba harimo n’abandi bahanzi basanzwe bazwi hano mu Rwanda nka Brian Bizimungu, Luc Buntu n’abandi harimo n’abo muri iri torero. Hazaba kandi harimo n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryo muri iri torero rya New Life Bible Church.

Bamwe mu bagize itsinda “Out of Hiding”: Madison, Justin na Jon baganira n'abanyamakuru.
Bamwe mu bagize itsinda “Out of Hiding”: Madison, Justin na Jon baganira n’abanyamakuru.

Kuwa gatandatu tariki 17/08/2013 naho, guhera mu gitondo ku isaha ya saa tatu z’amanywa kugeza ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, hazaba igiterane cy’urubyiruko nabo bakazataramirwa n’aba bahanzi bose. Kwinjira muri ibi bitaramo byose ni ubuntu.

Out of Hiding Band yaje mu Rwanda iherekejwe n’abantu bagera muri 32 bose hamwe. Izwi ku ndirimbo nka “Over come”, “Door of Heaven”, “Break into Life”, “Father God” n’izindi. Igizwe n’abahanzi batanu aribo Madison Copple, Justin Kendrick, Jon Wisecarver, Chrisy Kendrick hamwe na Joe Jacobs.

Justin Kendrick, umwe mubo twashoboye kuganira yadutangarije ko bishimiye kuba bageze mu Rwanda ndetse anavuga ko yabonye u Rwanda ari rwiza cyane, rufite n’ahantu nyaburanga heza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka