Airtel yasusurukije Abanyangoma

Sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda ya Airtel, kuri uyu wa 06/11/2013, yasusurukije Abanyangoma inamamaza ibikorwa byayo, itangaga ibihembo bitandukanye ndetse inagurisha amaterefone nshya bafite muri promotion.

Abantu bari bakubise buzuye kubera urusaku rw’imiziki ndetse na amabara ya Airtel wasangaga mu mugi dore ko ari nawo munsi w’isoko rikuru rya Kibungo riremeraho.

Bamwe mubo twahasanze bavuze ko kuba abantu bazana ibikorwa by’imyidagaduro iwabo bibashimisha kuko ngo ibikorwa nk’ibyo babibona gake.

Ababyinnyi nkaba ngo bababona aruko hari kompanyi yaje kwamamaza gusa.
Ababyinnyi nkaba ngo bababona aruko hari kompanyi yaje kwamamaza gusa.

Uku kubibona gake ariko hari nabavuga ko Abanya-Ngoma babigiramo uruhare kuko ngo n’abahanzi bashatse kuza kubasusurutsa usanga ibitaramo byabo bititabirwa kuburyo abenshi bacika intege zo kuba bahakorera igitaramo.

Mu gitaramo giherutse kubera ku biro by’akarere ka Ngoma cyari cyatumiwemo na Tough-Gang, cyabuze abantu kuburyo byatunguye abagiteguye ndetse n’abakunzi ba muzika muri aka karere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka