Ikinamico “The Monument” igiye kongera kwerekanwa muri Kigali

Isôko Theatre Rwanda, umuryango w’abanyabugeni uharanira guteza imbere ikinamico nk’inkingi yo gukiza ibikomere biterwa n’intambara no kubaka umubano hagati y’abantu, ugiye kongera kwerekana ikinamico “the monument (Ishusho)” mu mujyi wa Kigali.

“The Monument” ni inkuru y’intambara ndetse n’amakimbirane ashingiye ku moko. Uyu mukino, wanditswe bwa mbere mu rurimi rw’icyongereza, washyizwe mu Kinyarwanda na Isôko Theatre Rwanda ubwo watangiraga gukinwa mu Rwanda mu mwaka wa 2008.

N’ubwo uwawanditse yagendeye ku mateka y’ubwicanyi bwabereye muri Bosnia, uyu mukino werekana neza neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Abakinnyi bakina "The Monument" mu bitaramo byabanje.
Abakinnyi bakina "The Monument" mu bitaramo byabanje.

Muri uyu mukino, umusore uba warahamijwe icyaha cy’ubwicanyi ndengakamere aba ageze igihe cyo kwicwa, maze umwe mu barokotse ubwicanyi bwe aramurokora akamusaba kujya kumwereka aho yataye imibiri y’abagore 23 yishe.

Avuga kuri uyu mukino, Umutoza w’abakinnyi Jennifer H. Capraru, yagize ati: “Uyu mukino wandikanywe ubuhanga bukomeye cyane, umwanditsi akoresha imvugo ishushanyije agamije kurandura umuzi w’ikibi ndetse no gushimangira ibyiza byo gutanga imbabazi.”

Capraru akomeza avuga ko mu gutoza uyu mukino agerageza gushyiramo ibikorwa-shusho bigaragarira amaso kandi agakoresha abakinnyi ndetse n’imbamutima (emotions) zabo kugira ngo bageze ubutumwa ku bareba umukino.

Abakinnyi b’abanyarwanda bamenyerewe mu makinamico nibo bakina uyu mukino harimo Jaqueline Umubyeyi, Solange Umuhire ‘Liza Kamikazi’ -uyu akaba ari n’umunyamuziki-, Sonia Bonna, ndetse na Kenny Nukundwa wasimbuye Jean Paul Uwayezu, wari usanzwe akina muri uyu mukino kuva mu mwaka wa 2008 ariko akaba atazagaragara ubu kubera impanuka yagize.

Imikino iteganyijwe ku wa Kabiri tariki 8 Ukwakira, ku wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira no ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira. Imikino yose izabera kuri Heaven Restaurant mu Kiyovu, mu mujyi wa Kigali ikaba izajya itangira buri munsi ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba (20h30).

Umuhire Solange aka Liza Kamikazi akina "The Monument" mu bitaramo byabanje.
Umuhire Solange aka Liza Kamikazi akina "The Monument" mu bitaramo byabanje.

Kwinjira muri iyi mikino ni ubuntu ariko nyuma ya buri mukino ababishaka bashobora gutanga impano ku bawuteguye.

Hazerekanwa kandi DVD y’umukino “Littoral”

Isôko Theatre Rwanda kandi iranategura kwerekana DVD y’undi mukino witwa ‘Littoral’. Littoral ni umukino urimo guseka (comedy) ariko bivanze no gukora ku mbamutima, ukaba werekana urugendo rw’umusore uva aho atuye akagenda urugendo rurerure ashakisha aho yashyingura ise umubyara wari umaze kwitaba Imana.

Uru rugendo rumujyana mu gihugu cye cy’inkomoko ubundi atari yarigeze ageramo. Littoral ni inkuru y’intambara, ubuhunzi ndetse no kumenya neza uwo uri we (self-discovery).

Ku nshuro ya mbere kuva uyu mukino wakwerekanwa i Kigali mu Rwanda ndetse n’ahandi mu gihugu mu mwaka wa 2010, hazerekanwa DVD yawo. Ibi bikazabera i Kigali aho Goethe Institute (ikigo ndangamurage cy’Abadage) gikorera. Uyu mukino uzerekanwa kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’Umugoroba (18h30).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka