Ku nshuro yaryo ya kabiri, Ishuri Ryisumbuye rya C.O.G St Patrick ryo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa gatanu taririki 31 Nyakanga rizatora Nyampinga uhiga abandi mu bwiza usimbura uwari watowe mu 2012.
Karangwa Dieudonnee bakunze kwita Papa Jesus kubera indirimbo yitwa “Papa Jesus “yahimbye igakora ku mitima y’abakirisitu benshi, azataramira abakunzi be n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange, kuri iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015.
Might Popo umwe mu bahanga muri muzika hano mu Rwanda akaba n’umwe mu bategura iserukiramuco “Kigali Up” riteganyijwe ku itariki ya 25 n’iya 26 Nyakanga 2015, yatangaje ko iri serukiramuco ritegurwa n’Abanyarwanda kandi rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda.
Itsinda Gakondo Group rigizwe n’abahanzi 13 harimo n’abakomeye nka Teta Diana, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Nziza Francis n’abandi, na Masamba Intore uriyobora, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2015 rirataramira abakunzi baryo muri Hotel des Milles Collines.
Igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tarikiya 12 Nyakanga 2015, ibikorwa by’Iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival, byakomezanyije n’amahugurwa atandukanye ku bahanzi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2015, ni bwo iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival ryatangiye ku mugaragaro.
Tariki 11 na 12 Nyakanga 2015, Itorero Mashirika ryateguye iserukiramuco mpuzamahanga ryiswe “Ubumuntu Arts Festival”,rigamije kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu mu batuye isi.
Kuva ku wa 11-12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hateganyijwe iserukiramuco mpuzamahanga, ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga bakangurira abakunzi b’ibihangano byabo, umuco wo kubaka amahoro mu miryango baturukamo no ku isi muri rusange.
Kuva tariki 11 kugeza tariki 12 Nyakanga 2015 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rikaba rigamije gukangurira abahanzi mu nzego zitandukanye guhanga batekereza ku musanzu ubuhanzi bakora bwatanga muri sosiyete.
Abahanzi bagize itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda ari bo Radio na Weasel biteganyijwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu 2 Nyakanga 2015 mu ma saa kumi n’igice baje mu bitaromo byo kwibohora aho icya mbere kizaba ku wa 4 Nyakanga 2015 muri Serena Hotel naho ikindi kikaba ku wa 5 Nyakanga 2015 kuri Sitade y’Akarere ka Musanze.
Itsinda ry’abahanzi babiri bo muri Uganda, Radio na Weasel, bazataramira Abanyarwanda mu bitaramo byiswe “Kwibohora Concert.”
Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo habe igitaramo cyiswe Rwanda International Fashion World kizamurikirwamo imideri, abantu b’ibyamamare mu nzego zitandukanye mu Rwanda bakomeje kugaragaza ko batazatangwa muri icyo gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Itorero Inganzo Ngari rimaze kumenyekana cyane nk’indashyikirwa haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ryabashije kwesa imihigo yari yabajyanye mu Burusiya babifashijwemo na RDB na Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya.
Amakuru atangazwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), aravuga ko igitaramo cy’umuririmbyi Stromae cyari gitegerejwe kubera i Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo, tariki ya 13/06/2015, cyitakibaye.
Umunyarwenya Anne Kansime ukomoka muri Uganda yageze i Kigali aho aje mu gitaramo azakorera muri Serena kuwa gatandatu tariki 6 kamena aho azaba ari kumwe na Arthur Nkusi na Kigingi uturutse mu Burundi.
Anita Pendo, umushyushyarugamba w’umunyamakuru ndetse na Dj ndetse akaba anafite n’izindi mpano zitandukanye, aranyomoza amakuru ari kumuvugwaho ko ngo yaba agiye gukora ubukwe na Senderi ndetse agahamya ko ababivuga ari ababa bagambiriye kumusebya.
Itorero Inganzo Ngari riritegura kwizihiza imyaka 10 rimaze ribonye izuba, mu gitaramo kizaba ku wa 25 Ukwakira 2015 aho ngo bazahuriza hamwe abakunda imbyino gakondo n’umuco Nyarwanda.
Gasana Edna Darlene, umwe mu bakobwa 15 batowemo Nyampinga w’u Rwanda, nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), aherutse no gutorerwa kuba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu yahoze ari SFB (UR/CBE).
Umuhanzikazi Knowless yasubiye mu irushanwa rya PGGSS 5 nyuma y’uko yari yifuje ko hari ibyakorwa bitaba ibyo ashobora gusezera.
Hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri eshanu mu Rwanda, Serena Hotel, yateguriye abifuza gutarama muri iyi minsi mikuru ya Pasika ibirori by’akataraboneka by’iminsi ine, bizihiza umunsi mukuru wa Pasika mu muco gakondo Nyarwanda.
Tayo wo mu gihugu cya Nigeria na Esther wo mu gihugu cya Uganda, bamwe mu bitabiriye mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro ya cyenda, bavuga ko kubera urukundo bagaragarijwe ndetse n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda, gutaha bizabagora.
Umuhanzi Danny Vumbi wamamaye cyane kubera indirimbo ye “Ni Danger” ntakiririmbye mu gitaramo kizabera kuri Kaizen Club Kabeza, ku wa 28 Werurwe 2015 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba yari kuzahuriramo na Kidumu na Makanyaga Abdul bitewe no kutumvikana neza n’abateguye iki gitaramo.
Mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 21 Werurwe 2015 ni ho hatangiriye ibitaramo bya PGGSS5 aho abahanzi barushanwa bari babukereye mu gushimisha abafana babo ariko abafana bo bakavuga ko kuri iyi nshuro baha amahirwe abahanzikazi.
Kuri uyu wa 13 Werurwe 2015, akabyiniro kitwaga O Zone kari mu nyubako ndende ya Kigali City Tower (mu mujyi wa Kigali), karahinduka akabyiniro ko gutaramira Imana, aho abakajyagamo ndetse n’abandi bose babyifuza, batumiwe mu gitaramo cyo guhimbaza, kizajya kiba buri wa gatanu guhera saa moya z’ijoro kugeza bukeye.
Umunyamakuru, umukinnyi wa filime akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo, ngo ntiyiyumvisha abavuga ko adashobora kuyobora igitaramo cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) bashingiraho.
Kundwa Doriane ni we uhize abandi bakobwa 15 bahataniraga umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda uzwi nka "Miss Rwanda" 2015, nyuma yo gutangira ahatana mu bandi benshi aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo amajonjora yatangiraga mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Abahanga imideli (Fashion Designers) bakiri bato, ni ukuvuga abamaze igihe kitari kinini mu mwuga, biyemeje guhindura amateka y’imideli mu Rwanda bakayiha umurongo ndetse bakanibanda ku bigaragaza isura y’u Rwanda koko.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakunda wa Saint Valentin, ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 13/02/2015, mu mujyi wa Musanze habaye igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye, aho abakundana bagiyeyo bambaye neza kurusha abandi bagenewe ibihembo.
Umuhanzikazi Teta Diana kuri ubu uri kubarizwa ku mugabane w’Uburayi kubera gahunda za muzika, aratangaza ko atazaboneka ku munsi wa Saint Valentin akaba yisegura ku bakunzi be.
Konka Group ifatanyije na Kigali Fashion Week bateguye igitaramo kizaba ku munsi w’abakundanye (St Valentin), iki gitaramo kikazarangwa n’ibihembo bitandukanye birimo imashini imesa, mudasobwa zigendanwa, televiziyo za Rutura (flat secreen), dekoderi n’ibindi bihembo bizahabwa abazabitsindira muri icyo gitaramo.