Comedy Knight izongera gutaramira abakunzi bayo kuri uyu wa gatandatu

Abahanzi ba byendagusetsa bagize itsinda rya Comedy Knight, kuri uyu wa gatandatu tariki 28.9.2013 barataramira abakunzi babo muri Kigali City Tower guhera saa moya za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000.

Arthur Nkusi, umwe mu bagize iri tsinda yadutangarije ko kuri iyi nshuro bafite agashya kuko noneho ngo bazabaganiriza ku dukino tutazahita turangira uwo munsi ahubwo bakaba bazakomerezaho (series comedy) ku wundi munsi bazongera kubataramira.

Bamwe mu bagize itsinda Comedy Knight.
Bamwe mu bagize itsinda Comedy Knight.

Nkusi Arthur yagize ati: “Kuri iyi nshuro noneho tuzabazanira bwa bwoko bwa comedy za series hamwe usetsa abantu ntibirangire inkuru ukazayikomeza ubutaha kugirango basigarane amatsiko...”.

Yakomeje atubwira ko ubu ari uburyo bugezweho kandi butuma koko abakunzi babo bakomeza kubakumbura.

Iri tsinda rya Comedy Knight rifitiye abakunzi baryo gahunda ndende harimo no kwagura ibikorwa no kongera imishinga.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka