Imikino ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) ntigikinwe muri uyu mwaka, nyuma yaho habuze igihugu cyiyakira.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi umwongeleza Stephen Constantine, yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha ku mukino wa gicuti iyi kipe ifitanye na Marooc tariki 14/11/2014, ariko ntihagaragaraho abakinnyi nka Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike basanzwe bamenyerewe cyane muri iyi kipe.
Ubuyobozi bwa Fan Club y’ikipe y’igihugu Amavubi buratangaza ko kugeza n’ubu butari bwamenya irengero ry’amafaranga ibihumbi 200 bivugwa ko yanyerejwe na bamwe mu bayobozi mu gihe ibihano bwari bwasabiye bamwe mu bafana bayo bitubahirijwe.
Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu karere ka Afurika yo hagati n’iyiburasirazuba (CECAFA) burifuza ko igihugu cya Sudani cyaba ari cyo cyakira amarushanwa ya CECAFA y’ibihugu ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi.
Ikipe ya Mukura VS yatanganje ko yasezereye uwari umutoza wayo Kayiranga Baptiste kandi ko uzamusimbura agomba kugeza iyi kipe ku ntego yatangiranye shampiyona.
Igitego cya kapiteni Fuade Ndayisenga cyatumye Rayon Sports ikura intsinzi ya 1-0 ku ikipe ya Espoir maze ikomeza kongera igitutu kuri APR FC yo yanganyirije na Police 0-0ku Kicukiro.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatunguwe no kwishyurwa ibitego bitatu yari yatsindiye ku kibuga cyayo cya Emirate Stadium ku mugoroba wa tariki 04/11/2014 mu mukino wayihuje na Anderlect yo mu Bubiligi mu marusha ya UEFA Champions League.
Ikipe ya Mukura Victor Sport yo mu karere ka Huye kuri uyu wa 04/11/2014 yaraye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri nyuma yo gutsindwa na Marines igitego 1- 0.
Uruganda Bralirwa rukora ibinyobwa rwatangaje ko rutazongera gutera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kunanirwa kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA).
Ikipe y’Amagaju yizeye gutsinda umukino ifitanye na AS Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 04/11/2014, byanayihesha kurara ku mwanya wa kabiri kuri ubu ufitwe na Rayon Sport.
Uwahoze ari umutoza wa Sunrise Gatera Mussa yamaze gusezererwa muri iyi kipe aho ubuyobozi butangaza ko ashobora gusimbuzwa Jean Marie Ntagwabira wari diregiteri tekinike wayo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ko ritakigurishije uburenganzira bwo kwerekana shampiyona igitangazamakuru icyo ari cyose nyuma yo gusanga nta na kimwe cyujuje ibisabwa.
Umutoza w’ikipe ya Chelsea Jose Mourrinho yanenzwe n’abafana b’ikipe ye nyuma yo kubavugaho amagambo atari meza ku mukino Chelsea yatsinzemo Queens Park Rangers ibitego 2-1 ku wa gatandatu tariki ya 01/11/2014.
N’ubwo ifite abakinnyi bakomeye benshi bazwi ku rwego rw’isi barimo Lionel Messi, Luis Suarez, Neymar, Iniesta n’abandi, ikipe ya FC Barcelona kuri ubu yavuye ku mwanya wa mbere mu gihugu cya Espagne nyuma yo gutsindwa na Celta Vigo 1-0 naho Real Madrid igatsinda Granada 4-0.
Ku munsi wa 5 wa Shampiyona, ikipe ya APR FC yaraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sport FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 02/11/2014.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera ikipe ya APR FC ari yo izakira umukino wo ku munsi wa 5 uzayihuza na Rayon Sport FC ko umukino uzaba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uyu mukino uteganyijwe ku cyumweru tariki 02/11/2014, kuri sitade Amahoro i Nyamirambo.
Ikipe ya Manchester City yatunguwe no gutsindwa na Newcastle ibitego 2-0 kuri uyu wa 29/10/2014 mu marushanwa ya Capital One Cup mu gihugu cy’ubwongereza.
Rayon Sport yaje ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Etincelles y’i Rubavu ibitego 3-2 kuri uyu wa gatatu tariki 29/10/2014.
Kuri uyu wa 28/10/2014 ikipe ya APR FC yasuye Marines kuri Stade Umuganda I Rubavu. Ubusanzwe ni ikintu kitorohera ikipe iyo ariyo yose gukura amanota kuri Sitade Umuganda yakinnye n’imwe mu makipe yaho yaba Marines cyangwa Etincelles.
Umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wasize Rayon Sport FC yari ku mwanya wa mbere by’agateganyo igeze ku mwanya wa 3. Ni nyuma yo kunganya n’ikipe ya Musanze FC 1-1 kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Muri shampiyona y’igihugu cya Espagne “La liga” ikipe ya FC Barcelona yokejwe igitutu na Real Madrid nyuma y’aho iyitsindiye I Santiago Bernabeu ibitego 3-1 ku wa 25/10/2014. N’ubwo Barcelona ariyo yabanje kwinjiza igitego gitsinzwe na Neymar ku munota wa 4 ntibyayibujije gutsindwa 3 itongeye gukoramo.
Nyuma y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 9/9 mu mikino 3 imaze gukinwa.
Mu mikino y’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (champions league) yabaye ku mugoroba wa tariki 22/10/2014, amakipe yo mu mujyi wa Madrid muri Espagne yerekakanye ko akomeye yose atahana insinzi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21/10/2014 imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi yakomeje. Uretse Manchester city yatunguwe mu makipe akomeye ikanganya na CSKA Moscou 2-2, andi makipe yatsinze ndetse amwe atsinda n’ibitego byinshi.
Umuyobozi wa Rayon Sport FC yaraye atangaje ko gushaka umutoza mukuru w’ikipe w’umunyamahanga bigiye kwitonderwa, kuko uwo bari bamaze iminsi mu biganiro batarumvikana, ndetse umutoza wungirije ufite iyi kipe akaba arimo kwitwara neza mu mikino ibanza ya shampiyona.
Nyuma y’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza, ikipe ya Chelsea ikomeje kwesa umuhigo wo kudatsindwa aho kugeza ubu mu mikino imaze gukina yanganyije umwe gusa indi yose irayitsinda. Ni nyuma yo gutsinda Crystal Palace 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma y’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, Kiyovu Sport niyo iza ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda FC Marine ibitego 2-0.
Rayon Sport yandikiye Police FC iyisaba gukemura ikibazo cy’umukinnyi Sina Jerome akaza muri Rayon ku buryo bwemewe n’amategeko cyangwa igasubiza Rayon Sport amafaranga yose yatanze kuri Sina Gerome iyaha Police FC.
Umuyobozi wa Rayon Sport, Ntampaka Theogene, yemereye abanyamakuru ko iyi kipe iri mu biganiro n’umutoza Richard Tardy wahoze mu mavubi ariko ntiyatanga igihe azaba yagereye mu ikipe.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, atangaza ko gukora siporo bituma akazi ke agakora neza kandi bikanamufasha gusabana n’abaturage bakamwiyumvamo.