Champion’s League: Arsenal yatunguwe no kwishyurwa ibitego 3

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatunguwe no kwishyurwa ibitego bitatu yari yatsindiye ku kibuga cyayo cya Emirate Stadium ku mugoroba wa tariki 04/11/2014 mu mukino wayihuje na Anderlect yo mu Bubiligi mu marusha ya UEFA Champions League.

Ibifashijwemo na Mikel Arteta, ku munota wa 25 Arsenal yatsinze igitego kuri Penaliti ku makosa yari akozwe n’abakinnyi ba Anderlect iza kongeramo ikindi ibifashijwemo na kizigenza wayo Alexis Sánchez ku munota wa 29 w’umukino.

Alex Oxlade Chamberlain yaje kongeramo icy’agashinguracumu ku munota wa 58, ariko ibi bitego byose Anderlect yabyishyuye mu minota 29 ya nyuma y’umukino dore ko byagaragaye ko Arsenal yari yamaze kwirara.

Ishingiye kuri uko kwirara, ikipe ya Anderlect yahise isa n’ikangutse maze ku munota wa 61 umusore Anthony Vanden Borre ashyiramo igitego.

Umukinnyi Anthony Vanden Borre yazonze cyane abakinnyi ba Arsenal.
Umukinnyi Anthony Vanden Borre yazonze cyane abakinnyi ba Arsenal.

Anthony Vanden Borre yongeyemo ikindi ku munota wa 73 kuri Penaliti, mu gihe ku munota wa 90 Aleksandar Mitrovic yahise ashyiramo icyo kwishyura, umukino urangira utyo.

Abenshi mu bafana ba Arsenal barebaga uyu mukino bahise batangaza ko Arsenal yirangayeho biturutse ku kwirara nk’abakinyi bayo basa n’abarangije umukino utararangira bituma bishyurwa mu buryo butari bwitezwe.

Mu yindi mikino, ikipe ya Borussia Dortmund ikomeje gutungurana muri Champion’s League aho yanyagiye ikipe ya Galatasaray ibitego 4-1. Ikipe ya Dortmund yabigezeho ibikesha umukinnyi Marco Reus, Socratis , Ciro Immobile na Semih Kaya bayitsindiye.

Iyi kipe yo mu nubwo itsinda iyo bihuye yose muri champion’s league mu itsinda irimo, mu gihugu cy’iwabo muri shampiyona y’ubudage ikaba iza mu myanya ya nyuma.

Indi kipe yo mu Budage Bayern Leverkusen yatsindiye Zenit yo mu Burusiya ku kibuga cyayo ibitego 2-1.

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yabashije gutsindira iwayo ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza igitego 1-0. Iki gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Karim Benzema umaze kugira ibitego 4 muri champion’s league.

Atletico Madrid nayo yo muri Espagne ibifashijwemo na Koke ndetse na Raul Garcia yabashije gutsinda ikipe ya Malmo yo muri Suede ibitego 2-0.

Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yatsinze Olympiakos yo mu Bugereki ibitego 3-2 ibifashijwemo na Andre Pirlo ndetse na Paul Pogba. Ikipe ya Benfica Lisbone yo muri Portugal yatsinze Monaco yo mu Bufaransa igitego 1-0. FC Basel yo mu Busuwisi yatsinze Lodogorets yo muri Bulgaria ibitego 4-0.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 05/11/2014

FC Barcelone vs Ajax Amsterdam

Bayern Munich vs AS Roma

Manchester City vs CSKA Moscou

Paris Saint Germain vs Apoel Nicosia

Sporting Club de Portugal vs Schalke 04

Chelsea FC vs Maribor

Shaktar Doneski vs BATE Bolisov

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka