Ferwafa yisubiyeho ku cyemezo cyo kugurisha uburenganzira bwo gutangaza shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ko ritakigurishije uburenganzira bwo kwerekana shampiyona igitangazamakuru icyo ari cyose nyuma yo gusanga nta na kimwe cyujuje ibisabwa.

Iki cyemezo kije mu gihe Ferwafa ifatanyije na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) bari batumiye ibitangazamakuru byose ngo babereke umufatanyabikorwa watsindiye isoko ryo gutangaza no kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ferwafa yari yatumiye abanyamakuru ngo isinyane amasezerano na Tele 10.
Ferwafa yari yatumiye abanyamakuru ngo isinyane amasezerano na Tele 10.

Muri uyu muhango wari bubanzirizwe no gusinya amasezerano, abanyamakuru bari aho bagaragaje impungenge ko uburyo isoko ryatanzwemo bitanyuze mu mucyo kandi ko Tele 10 yaritsindiye nta kigaragaza ko ari yo yari ibikwiye.

Ibi byakurikiwe no kwivumbura kwa bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda aho byatangaje ko bitazongera kuvuga kuri ruhago nyarwanda cyane ko kuri bo basangaga barasuguwe muri ibyo byemezo FERWAFA yashyize hanze.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere itegereje umuterankunga na n'ubu.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere itegereje umuterankunga na n’ubu.

Nyuma y’ibiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), ndetse n’ibitangazamakuru byigenga, birangiye FERWAFA ifashe umwanzuro wo kutagurisha uburenganzira bwo gutangaza no kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere uwo ari we wese, n’ubwo hari hashize icyumweru kimwe ivuga ko yarangije kubona umuguzi kandi igiye gusinyana amasezerano na we.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Interineti rwayo, Ferwafa ivuga ko yasanze ntawujuje ibisabwa bityo ko ibizakurikira bizamenyeshwa nyuma.

Itangazo Ferwafa yageneye abanyamakuru rivuga ko ntawabashije kuzuza ibyo yasabaga.
Itangazo Ferwafa yageneye abanyamakuru rivuga ko ntawabashije kuzuza ibyo yasabaga.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere itari yabona umuterankunga ubu, izaba ikinwa umunsi wayo wa gatandatu kuri uyu wa kabiri aho Amagaju azaba yakira As Kigali, Isonga ikisobanura na Sunrise mu gihe Mukura izaba ishaka amanota atatu ya mbere ikina na Marines.

Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko FERWAFA nayo? ubutaha izabanze ibyigeho neza kugirango bizakorwe neza cyane

victoria yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Yes Ferwafa. None se mwari mwatumiye abaNYAMAKURU KUZA KUREBA UKO MUSINYANA NA TV 10, itujuje ibyangombwa? None birangiye bose ntawe ubyujuje. Harya iyi komite imaze amezi angahe itowe? Iki ni icyemezo cya kangahe bivuguruza? Biracyaza.
Gusa icyo twifuza ni politiki izamura umupira mu Rwanda, si amatiku no kubogamira ku makipe amwe kuko burya iyo amakipe amwe apyinagajwe ni abakinnyi bari kuzakinira amavubi baba bashubijwe inyuma, bityo amavubi yatsindwa duti dore dore, kandi byarapfuye kera, ngo barimo barumvisha ikipe badashaka. Mu ikipe y’igihugu hagasigara hakinamo abakinnyi ba club imwe, nabo ntibagire aho bagera kuko mu gihugu nta championat ifatika ihaba. Ibyo kandi bituma nta n’abaterankunga umupira ubona kuko biba bibihiye abantu.

leon yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka