Kayiranga yasezerewe muri Mukura azira kudatanga umusaruro

Ikipe ya Mukura VS yatanganje ko yasezereye uwari umutoza wayo Kayiranga Baptiste kandi ko uzamusimbura agomba kugeza iyi kipe ku ntego yatangiranye shampiyona.

Ibi bije bikurikira inama yahuje abayobozi ba Mukura VS ku mugoroba wa tariki 05/11/2014 bagafata umwanzuro gusezerera umutoza Kayiranga Baptiste utari warashoboye gutsinda umukino n’umwe muri itandatu amaze muri shampiyona y’uyu mwaka.

Muri shampiyona y’uyu mwaka, Mukura VS yatsinzwe imikino ine anganya ibiri. Nyuma y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Jean Baptiste Kayiranga.
Jean Baptiste Kayiranga.

Aganira na Kigali Today, umunyamabnga wa Mukura akaba n’umuvugizi wa Mukura VS, Ntakirutimana Emmanuel yagize ati “Ni byo twasezereye uwari umutoza wacu kuko umusaruro we ntaho wari kuzatugeza.

Twari twarumvikanye na we ko yazaduha umusaruro mwiza gusa byagaragaraga ko bitazashoboka nyuma y’imikino itandatu ya shampiyona, ari nayo mpamvu twafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano ye”.

Uyu muvugizi wa Mukura yakomeje adutangariza ko kugeza ubu iyi kipe iri mu ntoki z’abatoza bungirije Muvunyi Fils na Canisius mu gihe bakomeje gushakisha umutoza mukuru mu minsi iri imbere.

Emmanuel yavuze ko bifuza ko ushaka kuba umutoza wa Mukura VS yabandikira abibasaba ndetse akanabereka icyerekezo afite ariko ko bagomba kumusaba kuza byibura mu makipe ane ya mbere.

Umukino wa Marines ni wo ukozeho Baptiste.
Umukino wa Marines ni wo ukozeho Baptiste.

Kayiranga Baptiste yaje mu ikipe ya Mukura VS mu kwa gatandatu k’uyu mwaka asimbuye Gatera Alphonse wari umaranye iminsi mike iyi kipe nyuma yaho yari yasezereye Kaze Cedric.

Uyu mutoza ubwo yari amaze gutsindwa na Marines kuri uyu wa kabiri, yari yatangarije itangazamakuru, ko Mukura nisanga ibihe bibi irimo muri iyi minsi biterwa na we azayivamo.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Baptiste ari Okoko Godefroid utoza Musanze muri iyi minsi, wanashoboye guhesha Mukura umwanya wa gatatu mu mwaka wa shampiyona wa 2012-2013.

Jado Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka