Bralirwa yatangaje ku mugaragaro ko ivuye muri shampiyona ya ruhago

Uruganda Bralirwa rukora ibinyobwa rwatangaje ko rutazongera gutera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kunanirwa kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA).

Mu itangazo bashyize hanze tariki 04/11/2014, Bralirwa yatangaje ko ku nshuro ya kabiri ibiganiro byayo na FERWAFA nta musaruro byagezeho kuko iri shyirahamwe ryisubiyeho ku byo bari bumvikanye mu myaka ya shampiyona yatambutse.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko kimwe mu bitarumvikanyweho n’impande zombi ari uko Bralirwa yifuje ko mu gihe cyose yatera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere, nta yindi kipe yakwambara undi muterankunga, ikintu ngo cyashoboraga kugonga Rayon Sports yamamaza Skol ihanganye na Bralirwa ku isoko ry’ibinyobwa.
Ibi ariko Bralirwa ntirabyemeza.

Ku rundi ruhande, FERWAFA yavugaga ko miliyoni 171 a’amafaraga y’u Rwanda Turbo yatangaga zidahagije bityo ko zigomba kongerwa. Bralirwa itangaza ko igiye gukoresha aya mafaranga itera inkunga iyindi mikino ndetse n’ibikorwa by’uburezi bwa bose.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Ferwafa muganga Hakizimana Mussa, ariko ntabwo yafataga telefoni ye igendanwa.

Umwaka ushize Bralirwa yateye FERWAFA inkunga ya miliyoni 171.
Umwaka ushize Bralirwa yateye FERWAFA inkunga ya miliyoni 171.

Kuva muri shampiyona burundu, bije bikurikira amagambo aherutswe gutangazwa na minisitiri ufite imikino mu nshingano ze, Amb Joseph Habineza, wavuze ko niba Bralirwa itemera ibyo FERWAFA iyisaba, yagenda bakazashaka abandi baterankunga, aho kubashyiraho amananiza.

BRALIRWA yateye inkunga bwa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu 2004-2005 nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe.

Mu mwaka wa 2009 BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyacyo cya Turbo King yagarutse muri shampiyona y’u Rwanda aho kugeza magingo aya ari we wari umuterankunga wa mbere wa shampiyona. Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru yari yarahawe izina rya “Turbo King National League”.

Jado Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka