Police na APR zananiwe kwisobanura, Rayon Sports itsinda Espoir bigoranye

Igitego cya kapiteni Fuade Ndayisenga cyatumye Rayon Sports ikura intsinzi ya 1-0 ku ikipe ya Espoir maze ikomeza kongera igitutu kuri APR FC yo yanganyirije na Police 0-0ku Kicukiro.

Yari imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona aho ibitego bikomeje kubura ku bibuga bitandukanye, dore ko bine byonyine ari byo byatsinzwe mu mikino ine yakinwaga kuri uyu wa gatatu.

Hagati y’ikipe ya Police FC na APR FC nta kipe yarebye mu rushundura rw’iyindi. Cassa Mbungo na Police ye ni bo bihariye umukino cyane ariko kubona izamu biba ikibazo.

Wari umukino wabaye amakipe yombi afite ibibazo by’imvune dore ko APR FC yaburaga benshi barimo Bugesera, Mubumbyi na Ngabo bavunitse, Bahame ukiri mu masomo, Rusheshangoga wavunitse rugikubita, Buteera, Issa, Tibingana na Bukebuke bose bagifite ibibazo by’ibyangombwa.

Cassa Mbungo na Dr Petrovic bakomeje kugarizwa n'imvune.
Cassa Mbungo na Dr Petrovic bakomeje kugarizwa n’imvune.

Police FC na yo ikomeje kubura abakinnyi barimo Mwemere Ngirinshuti wavunitse, Kipson Athuire na we uri hanze ndetse na Jimmy Mbaraga watorotse iyi kipe.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Cassa Mbungo wa Police yatangaje ko kuba ikipe ye imaze gutsinda imikino ibiri gusa mu mikino itandatu yakinnye ahanini biterwa n’umubare muke w’abakinnyi ifite.

Ati “Dufite abakinnyi bake sinzi niba mubibona. Twagize ikibazo cyo kubura abakinnyi (kubera ibyangombwa) bidutunguye ni nabyo biri kudukoraho, aho n’imvune dufite zitatworoheye. Turizera ko mu mikino iri imbere bizaba byakemutse”.

Ku ruhande rw’umutoza wa APR FC, Dr Petrovic ngo yishimiye kunganya na Police kuko biba bitoroshye gukina derby ebyiri zikurikiranye mu minsi mike (Rayon, Police).
Uyu ariko na we yavuze ko akomeje kugorwa no kubura umubare munini w’abakinnyi.

APR FC yanyuzwe no kunganya umukino wayihuje na Police FC.
APR FC yanyuzwe no kunganya umukino wayihuje na Police FC.

Mu yindi mikino, Fuade Ndayisenga yatsindiye Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse mu mukino batsinzemo Espoir 1-0 kuri stade ya Kigali, gusa uyu kapiteni ntiyawurangiza kubera ikibazo cy’imvune.

Etincelles yanganyirije i Rubavu na Gicumbi 1-1 mu gihe Habimana Youssouf yafashije Kiyovu gutsindira Musanze iwayo 1-0.

Shampiyona izakomeza mu mpera z’icyumweru hakinwa umunsi wa karindwi wa shampiyona, aho nyuma yaho amakipe azahita afata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri hategurwa ikipe y’igihugu.

Uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa gatandatu

1 APR FC 06 04 02 00 08 03 05 14
2 R SPORTS 06 04 01 01 12 05 07 13
3 AMAGAJU 06 03 01 02 04 03 01 10
4 SC KIYOVU 06 03 01 01 07 08 -1 10
5 POLICE FC 06 02 03 01 08 04 04 09
6 AS KIGALI 06 02 03 01 05 02 03 09
7 SUN RISE 06 02 02 02 07 05 02 08
8 MUSANZE 06 02 02 02 03 03 00 08
9 GICUMBI 06 02 02 02 05 05 00 08
10 ESPOIR 06 02 01 03 03 03 00 07
11 MARINES 06 02 01 03 06 08 -2 07
12 ETINCELLES 06 01 02 03 06 09 -3 05
13 ISONGA 06 00 03 03 05 15 -10 03
14 MUKURA VS 06 01 02 04 02 07 -5 02

Jado Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka