Mukura Victor Sport ku mwanya wa nyuma muri shampiyona

Ikipe ya Mukura Victor Sport yo mu karere ka Huye kuri uyu wa 04/11/2014 yaraye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri nyuma yo gutsindwa na Marines igitego 1- 0.

Kuva shampiyona yatangira, Mukura Victor Sport nta mukino n’umwe iratsinda. Imaze gutsindwa imikino ine, ikaba yaranganyije imikino ibiri.

Ku ikubitiro Mukura yatsinzwe igitego 1-0 na Espoir, bwa kabiri itsindwa na Gicumbi 1-0, ubwa gatatu itsindwa na Kiyovu Sport 3-1, ku nshuro ya kane inganya na Sunrise 1-1, ku munsi wa 5 inganya na AS Kigali 0-0 naho ku munsi wa 6 ikaba yatsinzwe na Marines 1-0.

Bamwe mu bakinnyi ba Mukura Victory Sport.
Bamwe mu bakinnyi ba Mukura Victory Sport.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 04/11/2014, Amagaju yanganirije na AS Kigali 0-0 i Nyamagabe. Ku Kicukiro ikipe ya Sunrise imaze igihe gito yirukanye umutoza yatsinze Isonga ibitego 3-0.

Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2014, Police FC iheruka gutsindwa na Marines ibitego 3-1 irakira APR FC yatsinze Rayon Sport ibitego 2-1, umukino urabera ku Kicukiro.

Ikipe ya Musanze FC irakira Kiyovu Sport kuri Stade Ubworoherane i Musanze, mu gihe Etincelles yakira Gicumbi FC kuri stade Umuganda i Rubavu naho Rayon Sport ikakira Espoir kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Kuri ubu APR iracyayoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 13, mu gihe Rayon iyikurikira n’amanota 10 naho Amagaju akaba ari ku mwanya wa 3 n’amanota 10.

Ikipe ya Marines imaze igihe ihagama ibihangange iri ku mwanya wa 11 n’amanota 7gusa ikaba ifite umwenda w’ibitego bibiri. Mukura Victor Sport iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 gusa.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka