Ikipe ya Manchester United yabashije kugaruka mu makipe ane ya mbere muri shampiyona yo mu bwongereza (Big Four) nyuma yo gutsinda ikipe ya Everton ibitego 2-0 kuri iki cyumweru tariki 05/10/2014.
Umukinnyi wa Real Madrid Cristiano Ronaldo akomeje kwigaragaza nk’umukinnyi ukomeye cyane ku isi, nyuma y’uko akomeje gufasha ikipe ye ubu imaze gukina imikino 6 yikurikiranya idatsindwa, haba muri Shampiyona ya Espagne cyangwa mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi (champion’s league).
Ubwo ikipe ya FC Barcelone yatsindaga ikipe ya Granada ibitego 6-0, umukinnyi Lionel Messi yibajijweho byinshi n’abafana ba Barcelone n’abakunda kureba umupira w’amaguru.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sport uyumazemo amezi ataragera kuri abiri Jean Francois Losciuto aranyomoza amakuru yavugaga ko ngo yaba yarasinyiye indi kipe yo muri Burukinafaso amasezerano y’imyaka ine, mu gihe agifite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sport.
Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatangiye shampiyona ibabaza abakunzi bayo itsindwa na Real Sociedad 4-2 ndetse na Atletico Madrid 2-1 ariko aho igeze ubu haratanga icyizere nk’uko byemezwa n’abafana bayo.
Nubwo ikipe ya Manchester United ifatwa na benshi nk’ikipe ikomeye, yubahwa kandi ifite amateka ku mugabane w’Uburayi, kuri ubu ibihe irimo uhereye mu mwaka ushize bikomeje gushobera benshi mu bafana bayo.
Umutoza wa Arsenal, Arsène Charles Ernest Wenger, yavuze ko mu gihe amaranye n’iyi kipe, yicuza kuba atarasinyishije umukinnyi Christiano Ronaldo wo muri Portugal kuko ngo yari amufite neza mu biganiro bagiranaga, ariko akaza gutinda maze akigira ahandi.
Muri shampiyona yo mu gihugu cya Espagne, ikipe ya FC Barcelone ikomeje kuba mu bihe byayo byiza itsinda imikino yose imaze gukina, mu gihe ikipe ya Real Madrid ikomeje guhura n’ibibazo byo gutsindwa muri iyi minsi.
Shampiyona ya 2014/2015 mu mupira w’amaguru izatangira kuri uyu wa 20 Nzeri 2014 aho APR FC nk’iyatwaye igikombe giheruka cya Shampiyona izakira Musanze FC kuri Stade Regional i Nyamirambo, mu gihe Rayon Sport yatwaye umwanya wa kabiri izakina n’Amagaju FC ku munsi ukurikiraho nabyo bikazakinira kuri Stade Regional.
Ikipe ya Manchester United yari imaze imikino itatu yose idatsindamo n’umwe, yabashije gutsindira ku kibuga cyayo cya Old Trafford, ikipe ya Queen Spark Rangers ibitego 4-0 kuwa 14 Nzeri 2014.
Kuri icyi cyumweru tariki 14/09/2014, Minisitiri wa siporo n’umuco Habineza Joseph yafunguye sitade nshya ya Mukebera iri mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, asaba abayituriye kutayipfusha ubusa.
Jorge Mendes ushinzwe umukinnyi w’umunya Portugal akaba na kizigenza mu ikipe ya Real Madrid, Christiano Ronaldo, avuga ko atishimiye uburyo iyi kipe yagiye itanga abakinnyi bakomeye nka Angel Di Maria ikananga no kugura umukinnyi Falcao ngo aze gukina muri Real Madrid.
Ikipe ya AS Muhanga yahoze mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru yamanuwe mu cyiciro cya kabiri inagabanyirizwa ingengo y’imari iva kuri miliyoni 75 igera kuri miliyoni 50.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukinnyi w’umunya Côte d’Ivoire, Salomon Kalou w’imyaka 29, wakiniye Chelsea akitwara neza akayivamo ajya muri Lille mu Bufaransa wanayitsindiye ibitego 30 mu mikino 67 yayikiniye, yavuye muri iyi kipe yerekeza muri Hertha Berlin yo mu Budage azakinira imyaka 3.
Ikipe ya Real Madrid, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Atletico Madrid ikanayitwara igikombe bahataniraga cya Super coupe ya Espagne, ubu yongeye gutsindwa muri Shampiyona n’ikipe ya Real Sociedad I Anoeta stadium ku kibuga cya Real Sociedad ibitego 4-2.
Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan niyo yegukanye igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup 2014’ nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/8/2014.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryajuririye icyemezo ryafatiwe na CAF ryo gusezerera ikipe y’u Rwanda Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ishinjwa gukinisha Daddy Birori kandi ngo akinira ku bimuranga bifite amazina n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha muri Congo akinira (...)
APR FC yatsindiye kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gusezerera Rayon Sport hitabajwe za penaliti, ikazahura na Police FC nayo yasezereye Atletico yo mu Burundi nabwo hitabajwe za penaliti.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro ndetse n’intara y’iburengerazuba bwashyikirijwe igikombe cyitiriwe amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru iherutse gutwara ku rwego rw’igihugu.
Nyuma yo gutsindwa na KCCA yo muri Uganda igitego 1-0 mu mukino wayo wa nyuma mu itsinda, byatumye APR FC inanirwa kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda rya kabiri, bivuze ko mu mikino ya ¼ cy’irangiza izatangira ku wa kabiri tariki 19/8/2014, izahura na Rayon Sport yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere nk’uko amategeko (...)
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yamaze gusezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha, ikaba izira kuba yarakinishihe rutahizamu Daddy Borori kuko ngo akinira ku byangombwa biriho amazina ndetse n’igihe yavukiye bitandukanye n’ibyo akoresha mu ikipe ya Vita Club asanzwe akinamo.
Ikipe ya APR FC yasanze muri ¼ cy’irangiza andi makipe ya Police FC na Rayon Sport zihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ubwo yabonaga inota rimwe nyuma yo kunganya na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa gatanu tariki 15/8/2014.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda Daddy Birori yamaze guhagarikwa mu marushanwa nyafurika mu gihe kitazwi, ashinjwa guhinduranya ibimuranga mu mikino mpuzamahanga akinira ikipe ye ya AS Vita Club ndetse n’Amavubi.
Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse ku wa gatatu tariki ya 13/8/2013, u Rwanda rwazamutseho imyanya umunani, bituma ruva ku mwanya wa 109 rugera ku mwanya wa 101 ku isi, imibare ikaba igaragaza ko rwazamutseho imyanya 30 mu mezi atatu ashize.
Ikipe ya APR FC yongereye amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’, ubwo yatsindaga Telecom yo muri Djibouti igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 13/8/2014.
Ikipe ya Police FC niyo yabaye iya mbere mu gutsindira kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, ubwo yatsindaga Vital’o yo mu Burundi ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa mbere tariki 11/8/2014.
Rutahizamu wa Rayon Sport Kambale Salita Gentil yafashije Rayon Sport kubona intinzi ya mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2014 irimo kubera i Kigali, ubwo yatsindaga Adama City yo muri Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 10/8/2014.
Amakipe ya APR FC na Police FC yabonye amanota atatu mu mikino yayo ya mbere yakinnye ku wa gatandatu tariki 9/8/2014 mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ ririmo kubera i Kigali.
Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8/8/2014 i Kigali hatangiraga imikino ngarukamwaka ya ‘CECAFA Kagame Cup’,Rayon Sport ihagarariye u Rwanda yatangiye inganya ubusa ku busa na Azam yo muri Tanzania, naho ikipe ya KCCA yo muri Uganda iba iya mbere mu kubona amanota atatu ubwo yatsindaga Gor Mahia yo muri kenya ibitego 2-1.
Nyuma yo gutsinda ikipe y’Akarere ka Kayonza ibitego 6 kuri 5 mu irushanwa ryiswe Airtel Raising Star, ikipe y’Akarere ka Gatsibo ni yo izahagararira u Rwanda mu marushanwa ateganijwe mu gihugu cya Gabon, nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere nyuma yo gushyikirizwa igikombe.