Haruna na Salomon ntibari mu ikipe yahamagawe ku mukino wa Marooc

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi umwongeleza Stephen Constantine, yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 26 azifashisha ku mukino wa gicuti iyi kipe ifitanye na Marooc tariki 14/11/2014, ariko ntihagaragaraho abakinnyi nka Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike basanzwe bamenyerewe cyane muri iyi kipe.

Iyi kipe igomba gutangira umwiherero kuri iki cyumweru tariki 9/11/2014, ubwo umunsi wa karindwi wa shampiyona uzaba ushojwe. Abakinnyi bakazajya bacumbikirwa kuri Hoteli Umubano, mu gihe imyitozo izajya ibera kuri stade Amahoro.

Umutoza yatunguranye adahamagara abo basore babiri ari bo Salomon na Haruna.
Umutoza yatunguranye adahamagara abo basore babiri ari bo Salomon na Haruna.

Mu ikipe yahamagawe higanjemo amasura mashya y’abakinnyi bahamagawe ku nshuro ya mbere muri yo nka Savio Dominiko ukinira Isonga, Justin Mico wa As Kigali uzamuwe mu ikipe nkuru n’abandi nka Innocent Ndizeye w’Amagaju na Vedaste Niyibizi wa Sunrise.

Amavubi azajya muri Marooc ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, ntabwo agaragaramo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nka kapiteni Haruna Niyonzima na Nirisarike Salomon.

Amavubi yaherukaga mu kibuga atsinda Congo 2-0.
Amavubi yaherukaga mu kibuga atsinda Congo 2-0.

Umutoza Constantine yavuze ko aba batahamagawe yari yifuje ko baba bari kumwe na we gusa ko intego z’uyu mukino zitabakundiye kuza.

Ati “Mubyukuri nakwifuje ko baza hano gusa nyine turi kwitegura CHAN no muri Marooc tuzakina n’ikipe ya CHAN. Ku ruhande rumwe wabyumva ko tutazaba turi kumwe muri Marooc bitewe n’imyiteguro ya CHAN.

“ Iyo baza kuba bahari byari kuba byiza kuko bamenyereye amarushanwa kandi bakaba ari abakinnyi b’ingenzi kuri twe”.

Umutoza Constantine yakwifuje kuba ari kumwe na kapiteni we Haruna muri Marooc.
Umutoza Constantine yakwifuje kuba ari kumwe na kapiteni we Haruna muri Marooc.

Abakinnyi bahamagawe mu barinda izamu ni: Marcel Nzarora(Police FC),Jean Luc Ndayishimiye(Rayon Sports) na Kwizera Olivier(APR FC).

Abakinnyi bakina inyuma: Michel Rusheshangoga(APR FC), Hamdan Bariyanga(As Kigali), Eric Rutanga(APR FC), Sibomana Bakari(Rayon Sports), Emery Bayisenge(APR FC), Herve Rugwiro(APR FC) na Nshutinamagara Ismael Kodo(APR FC).

Abakinnyi bo hagati: Jean Paul Havugarurema(Rayon sports), Jean Baptiste Mugiraneza(APR FC), Rashid Kalisa(Police FC), Kevin Muhire(Isonga), Ndatimana Robert(Rayon Sports), Jean Claude Iranzi(APR FC), Patrick Sibomana(APR FC), Jacques Tuyisenge( Police FC), Justin Mico(As Kigali), Savio Domique Nshuti(Isonga).

Abataha Izamu: Bertland Iradukunda(Isonga), Michel Ndahinduka(APR FC), Ernest Sugira(As Kigali), Danny Usengimana(Isonga), Innocent Ndizeye(Amagaju), Vedaste Niyibizi(Sunrise).

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka