Rutsiro: Umuyobozi w’akarere gukora siporo bimworohereza kuyobora abaturage

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, atangaza ko gukora siporo bituma akazi ke agakora neza kandi bikanamufasha gusabana n’abaturage bakamwiyumvamo.

Ibi umuyobozi w’akarere yabitangarije Kigali Today mu rwego rwo kwerekana ko gukorana siporo n’abaturage ntacyo bitwaye ahubwo bituma bakwiyumvamo nk’umuyobozi bityo na gahunda ubagezaho bakazitabirana umurava.

Umuyobozi w'akarere ni umwe mu bakinnyi b'ikipe y'abashaje ba Congo-Nil.
Umuyobozi w’akarere ni umwe mu bakinnyi b’ikipe y’abashaje ba Congo-Nil.

Yagize ati “gukora siporo mbere na mbere bituma ubuzima bwanjye bumera neza ikindi kandi bituma negera abaturage tugasabana ku buryo na gahunda za Leta mbagezaho bazitabirana umwete”.

Abajijwe niba gusabana ntacyo byakwangiza ku isura ye bitewe n’uko rimwe na rimwe hari igihe bamutinyuka ntibumve icyo ababwiye yatangaje ko ntaho bihuriye ko ahubwo aribwo bihutira gukora ibyo ababwiye.

Ikipe y'umuyobozi w'akarere yitwa Rutsiro Peace Football Club.
Ikipe y’umuyobozi w’akarere yitwa Rutsiro Peace Football Club.

Umuyobozi w’akarere akinira ikipe y’abashaje yitwa Rutsiro Peace Football Club akaba ari n’umwe mu bakinnyi bakomeye igenderaho kuko ari we ukunze no kuyitsindira ibitego byinshi.

Mu rwego rwo guteza imbere imikino mu karere ka Rutsiro ubu ngo hari gahunda y’uko umwaka utaha hazaba hariho ikipe mu cyiciro cya mbere ndetse hakazaba hariho n’ikipe y’abakobwa mu cyiciro cya mbere.

Mu ikipe akinamo niwe kapiteni.
Mu ikipe akinamo niwe kapiteni.

Harateganywa kandi gushaka impano zitandukanye ku buryo mu myaka 2 iri imbere ngo hazashingwa ishuri ry’umupira w’amaguru mu karere ka Rutsiro nk’uko umuyobozi w’akarere abitangaza.

Ikipe ya Rutsiro Peace fc ari nayo umuyobozi w’akarere akinamo yitoza 3 mu cyumweru kandi nawe akaba yitabira imyitozo iyo akazi katabaye kenshi, iyi kipe kandi ikaba ikunda gukina imikino ya gicuti ikaba inaherutse gutwara igikombe cya Rutsiro Leadership.

Umuyobozi w'akarere atangaza ko iyi kipe iherutse gutwara igikombe "Kagame Cup" ku rwego rw'igihugu iziyandikisha ikazakina shampiyona y'abagore.
Umuyobozi w’akarere atangaza ko iyi kipe iherutse gutwara igikombe "Kagame Cup" ku rwego rw’igihugu iziyandikisha ikazakina shampiyona y’abagore.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka