Ibitego bine ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze Cruz Azul yo muri Mexique mu gikombe cy’isi mu mukino wa ½, bitumye yongera kwesa undi muhigo wo kuba ikipe ya mbere yo muri Espagne itsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe.
Amakuru aturuka muri Ferwafa avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kuri uyu wa kabiri ryarangije kwemerera u Rwanda abandi basifuzi batatu bashya bazasifura ku rwego mpuzamahanga.
Ikipe y’Isonga ibaye iya gatatu muri shampiyona y’u Rwanda isezereye umutoza nyuma yo gutangaza kuri uyu wa kabiri ko yarangije gutandukana na Seninga Innocent wayitozaga.
Abayobozi bakuru ba FERWAFA berekeje mu gihugu cya Maroc aho bitabiriye ubutumwa bw’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF), Ali Fassi Fihri mu rwego rwo kubafasha kunoza imitegurire y’amarushanwa nyafurika.
Uwahoze ari rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Arsenal, umufaransa Thierry Henry kuri uyu wa kabiri tariki ya 16/12/2014 yatangaje ko yahagaritse gukina ruhago nk’uwabigize umwuga.
Ikipe ya Yanga yo mu gihugu cya Tanzaniya yaraye isinyishije rutahizamu w’umurundi, Tambwe Amiss wari umaze iminsi akinira mukeba w’iyi kipe Simba.
Nyuma yo kubona itike yo kujya muri 1/8 cy’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (Champoins League), ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza yazamutse iyoboye itsinda yari irimo yatomboye ikipe ya Paris saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.
Inama idasanzwe y’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru bo mu karere yabaye ku cyumweru tariki ya 14/12/2014 yemeje ko irushanwa rya CECAFA y’ibihugu rizajya rikinwa ku matariki ya FIFA kandi rigakinwa igihe kirekire.
Ikipe ya AS Kigali igeze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-1 kuri iki cyumweru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Stephen Constantine yarangije gushyira hanze lisiti y’abakinnyi 25 bagomba guhurizwa hamwe hitegurwa umukino wa gicuti iyi kipe ifitanye n’u Burundi i Kigali tariki ya 20/12/2014.
Ibitego bya Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sekamana Maxime byatumye ikipe y’Amagaju itakaza umukino wayo wa mbere mu rugo muri shampiyona y’uyu mwaka maze biha ikipe ya APR FC gukomeza kuba iya mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko nta kintu izi ku makuru amaze iminsi avugwa ko abakinnyi bayo babiri Nizigiyimana Karim Makenzi na Sibomana Abuba bashobora kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.
Imikino yo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10/12/2014 yasize hamenyekanye amakipe 16 azakina 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League).
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 11/12/2014 bari bwitabe ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka aho bitari byamenyekana impamvu ya nyayo yo gutumizwa.
Inzobere iturutse ku mugabane wa Afurika izasura sitade ya Muhanga kuwa gatanu tariki 12/12/2014 mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino nyafurika y’umwaka utaha.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko umunyarwanda Théogene Ndagijimana azasifura imikino yanyuma y’Igikombe cy’Afurika izabera mu gihugu cya Guinée Equatorial kuva tariki 17/01/2015 kugeza tariki ya 08/02/2015.
Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi isoza amatsinda isize ikipe ya Liverpool isezerewe rugikubita, mu gihe Cristiano Ronaldo adashoboye gukuraho umuhigo wa Messi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda Milutin Sredojevic Micho atangaza ko agifite byinshi byo gukorera iyo kipe yitwa Imisambi atoza, nubwo benshi bari batangiye gutangaza ko ashobora gusezererwa.
Abakinnyi babiri ba Rayon Sports Nizigiyimana Karim Makenzi na Fuade Ndayisenga ntabwo batoranyijwe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi iri bwerekeze muri Tanzania kuri uyu wa mbere mu mukino wa gicuti na Taifa Stars.
Umutoza w’ikipe ya Police FC, Cassa Mbungo André yababajwe cyane no kubona ikipe ya As Kigali ari yo izamuye igikombe cyitiriwe kurwanya ruswa cyateguwe n’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi.
Amakipe ya As Kigali na Police ni yo agiye guhurira ku mukino wanyuma w’igikombe cyateguwe n’umuvunyi nyuma yo gusezerera APR FC na Rayon Sports zahabwaga amahirwe.
Ikipe ya Gicumbi FC yiteguye guhura na Espoir kuwa gatandatu tariki 06/12/2014 ya nyuma yo gutangaza mbere ko itazakina uyu mukino FERWAFA itayemereye ibyo yari yayisabye.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Algeria Christian Gourcuff yatangaje ko nta gihugu na kimwe cyakwizera kuzazamuka mu makipe ane ari mu itsinda C ryo mu gikombe cya Afurika kizabera muri Guinee Equatorial umwaka utaha.
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Tibingana Charles Mwesigye ari ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Gor Mahia na AFC Leopards zo mu gihugu cya Kenya.
Ikipe y’Amagaju yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo bugire icyemezo bufata ku byagaragaye ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura 3-2 ku cyumweru tariki 30/11/2014.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko bwatangiye imirimo yo gutegura ahazubakwa sitade y’imikino itandukanye mu mujyi wa Ngororero.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko ikipe izahiga izindi mu irushanwa ry’Umuvunyi izegukana miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikipe y’abanyamakuru b’imikino bo mu Rwanda yatangiye imyitozo ikomeye ku kibuga cya Ferwafa mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura bafitanye n’ikipe y’Abarundi kuri uyu wa gatandatu tariki 06/12/2014.
Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Manuel Neuer ni bo bakinnyi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryemeje ko bazatoranywamo uzaba umukinnyi w’umwaka wa 2014 uzamenyekana tariki 12/1/2015.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gutangaza ko umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Tanzaniya utakibaye kubera irushanwa ry’Umuvunyi.