Alain Mukuralinda yasobanuye iby’umwimukira wihitiyemo kuza mu Rwanda avuye mu Bwongereza

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ku Munyafurika wihitiyemo kuza mu Rwanda avuye mu Bwongereza, agaragaza ko kuba uwo munyamahanga yifatiye icyo cyemezo, bihinyuza abanenga u Rwanda.

Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda
Alain Mukuralinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

Mukuralinda avuga ko uyu Munyafurika ari we wihitiyemo kuza mu Rwanda, bitandukanye na gahunda u Rwanda rusanzwe rufitanye na Leta y’u Bwongereza, ariko ko ari ibintu byiza.

Ati: “Ni nk’aho ahinyuje abanenga uyu munsi, kuko abyihitiyemo akaza mu Rwanda nta gitugu ashyizweho, uyu munsi arahari, ejo ashobora gusaba ubuhungiro cyangwa kuba umwimukira, agatangira kwidegembya, akaba yavugana n’itangazamakuru cyangwa akavugana n’abo asize mu Bwongereza bityo abatinyaga iyi gahunda bakabona ko ibyo babwirwaga ko nta mutekano uri mu Rwanda ari ibinyoma”.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bamaze kumenyera kwakira ababagana ndetse ko ntawe uburenganzira bwe bubangamiwe kubera abimukira n’impunzi Igihugu cyakiriye. Ati: “Abanyarwanda ntacyo wajya kubigisha ku bijyanye n’impunzi kuko basanzwe babana n’impunzi zimaze imyaka mu Gihugu”.

Akomeza avuga ko Abanyarwanda mu gihe ntawe ubangamiwe mu burenganzira bwe bw’ibanze ahabwa n’amategeko cyangwa itegeko nshinga nta kibazo gihari, ndetse ko kiramutse gihari byagaragarira ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko mu gihe abantu bubahiriza amategeko nta kibazo gikwiye kuba.

Mukuralinda yavuze ko Abanyafurika bifitemo ingufu zo kwiteza imbere bakwiye kubyaza umusaruro aho kwemera kujya kuba abacakara no gupfira mu nzira bashaka ubuhungiro mu mahanga. Ati: “Abantu bari muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda cyangwa ababa bashaka ubuhungiro mu mahanga, ni abafite imbaraga, urubyiruko, aho kugira ngo ingufu zabo zikomeze gupfa ubusa batikirira mu nyanja, mu butayu bajya kuba abacakara kandi bakubatse Umugabane wa Afurika, hakwiye igisubizo gituma imbaraga zidakomeza gupfa ubusa”.

Mukuralinda avuga ko uyu waje, ushobora gusanga ari umuntu wize w’umuganga, kandi kuba avuga ururimi rumwe mu zo u Rwanda rukoresha byanga byakunda hari ibyo yafasha Igihugu mu gukorera hamwe muri rusange.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yatangaje ko u Rwanda rwakiriye umwimukira uturutse mu Bwongereza, ariko ko uburyo yakiriwemo budahuye n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu kwakira abimukira.

Uyu mwimukira yavuye mu Bwongereza ku wa Mbere tariki 29 Mata. Yari yarageze mu Bwongereza mu buryo bwemewe n’amategeko, igihe cyo cyo kuba mu gihugu kirarangira, atangira gusaba ubuhungiro ariko aza kubwimwa.

Mukuralinda yasobanuye ko uburyo uwo mwimukira yakiriwemo, ari kimwe n’uko n’undi wese ashobora kuvuga ko ashaka kujya mu Rwanda, hanyuma ubusabe bwe bukigwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GOODS LIKE OTHERS

uuuuum yanditse ku itariki ya: 5-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka