Amagaju yiteguye kurara imbere ya Rayon Sports kuri uyu wa kabiri

Ikipe y’Amagaju yizeye gutsinda umukino ifitanye na AS Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 04/11/2014, byanayihesha kurara ku mwanya wa kabiri kuri ubu ufitwe na Rayon Sport.

Amagaju arakira AS Kigali i Nyamagabe ku kibuga atari yatakarizaho inota na rimwe muri uyu mwaka wa shampiyona. Amagaju atozwa na Bekeni aheruka kuhatsindira Kiyovu Sport igitego 1-0, intsinzi nk’iyo kandi niyo Amagaju yabonye imbere ya Espoir.

Ikipe Amagaju habuze gato ngo isubire mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa shampiyona ushize, ubu yicaye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo n’amanota icyenda, inota rimwe inyuma ya Rayon Sports ya kabiri, ndetse n’amanota ane inyuma ya APR FC ya mbere.

Amagaju ngo nta kipe izapfa kuyakuraho amanota mu rugo.
Amagaju ngo nta kipe izapfa kuyakuraho amanota mu rugo.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza w’Amagaju Bizimana Abdu Bekeni, yatangaje ko no kuri uyu wa kabiri bizeye kuzitwara neza.

Yagize ati “Tuzagerageza kwitwara neza mu mikino tuzakinira mu rugo. Shampiyona igizwe n’imikino myinshi tuzakora ibishoboka ngo twitware neza kuyo tuzakinira iwacu”.

Ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana yo iraza gukina idafite umukinnyi wayo wo hagati Kabula Mouhamed wahagaritswe kubera amakarita. Iyi kipe, ikaba iza ku mwanya wa gatanu n’amanota umunani, inganya na Police FC ya kane.

Umutoza w'Amagaju, Bizimana Abdu Bekeni.
Umutoza w’Amagaju, Bizimana Abdu Bekeni.

Imikino ikomeye ya shampiyona ikazakinwa ku wa gatatu tariki 5/11 aho Police FC izaba yakira APR FC na ho Rayon Sports ikacyira Espoir.

Dore uko imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona izakinwa:

Ku wa kabiri tariki 04.11.2014

Mukura vs Marines - Stade de l’Amitie Mumena

Amagaju vs AS Kigali - Stade Nyagisenyi

Isonga vs Sunrise - Stade ya Kicukiro

Ku wa gatatu tariki 05.11.2014

Police FC vs APR FC - Stade ya Kicukiro

Musanze FC vs SC Kiyovu- Stade Ubworoherane

Etincelles vs Gicumbi - Stade Umuganda

Rayon Sports vs Espoir - Stade ya Kigali Nyamirambo

Jado Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni theobalid irubavu mubigongwe kuri mizingo numufana ukomeye cyane wa APrefc tuzakubita bitatu kubusa bwa police

Habumugisha theobalid yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Songa Mbele amagaju.

clement yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka