Amavubi Fan Club: Ibihumbi 200 byaburiwe irengero

Ubuyobozi bwa Fan Club y’ikipe y’igihugu Amavubi buratangaza ko kugeza n’ubu butari bwamenya irengero ry’amafaranga ibihumbi 200 bivugwa ko yanyerejwe na bamwe mu bayobozi mu gihe ibihano bwari bwasabiye bamwe mu bafana bayo bitubahirijwe.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani kwa 2014, abayoboye abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi batumije abanyamakuru ngo basobanure ibibazo byari bimaze iminsi bivugwa muri yo, nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo Congo Brazzaville 2-0 kuri sitade ya Kigali.

Intandaro y’ibi ngo yari amafaranga ibihumbi 200 yatanzwe na Ferwafa mbere y’uko u Rwanda rutsinda Libya, agahabwa Visi perezida wa Fan Club Gatete George nawe ngo akayagenera abafana, gusa ngo uko yasaranganyijwe ntibyavuzweho rumwe.

Abakinnyi n'abayobozi bari bishimiye intsinzi mu gihe mu bafana harimo urunturuntu.
Abakinnyi n’abayobozi bari bishimiye intsinzi mu gihe mu bafana harimo urunturuntu.

Abafana bamwe baje kutabyishimira ndetse ku mukino wa Congo abari i Nyamirambo barabyiboneye ubwo bamwe bajyaga mu myanya y’icyubahiro mu mukino hagati bakibasira abayobozi.

Nk’uko byari byatangarijwe abanyamakuru, ubuyobozi bwa Fan Club bwari bwahisemo guhagarika uyu Gatete kugeza ababwiye irengero ry’ayo mafaranga bamuhaye, mu gihe abafana batanu barimo Ngendahimana Bosco uzwi nka Rwarutabura, uwitwa Nyiragasazi, uwitwa Cow bell n’undi utaramenyekana neza, bari basabiwe guhagarikwa amezi 3 batagera ku bibuga.

Rwarutabura yagaragaye ashwana n'abayobozi be ku mukino w'amavubi na Congo.
Rwarutabura yagaragaye ashwana n’abayobozi be ku mukino w’amavubi na Congo.

Ubwo Kigali Today yavuganaga n’umuvugizi wa Fan Club y’Amavubi, Minani Hemedi ku iherezo ry’ibi bibazo dore ko amezi atatu ashize, yatangarije ko na n’ubu nta gishya cyari cyagaragara kuko raporo batse Gatete atigeze ayizana.

“Murabizi twababwiye ko twahagaritse George tunamusaba kudusobanurira aho amafaranga twamuhaye yagiye ariko na n’ubu ntabwo yari yatuzanira raporo. Turacyategereje ariko turateganya guhura mu cyumweru gitaha ngo dufate umwanzuro wanyuma”, Hemedi atangariza Kigali Today.

Akomeza agira ati “Ku bijyanye n’abafana bagaragaje imyitwarire mibi, twari twitabaje akanama gashinzwe imyitwarire ka Ferwafa ngo abe ariko kabifatira ibyemezo ariko ntabwo byigeze bikorwa”.

Amavubi ahuriza hamwe abafana b'ingeri zose.
Amavubi ahuriza hamwe abafana b’ingeri zose.

Ku ruhande rwa Gatete ushinjwa kunyereza ibihumbi 200 yari yahawe ngo agabanye abafana, yakomeje gutangariza itangazamakuru ko amafaranga yose yahawe yayagabanyije uko bikwiye ndetse ko abakomeje gutangaza ibi ari abashaka kumwangiriza izina.

Fan Club y’Amavubi iri gutegura guhura kugira ngo yigire hamwe uburyo yakwisuganya ikazaherekeza ikipe y’igihugu mu mikino ya CECAFA y’ibihugu biteganyijwe ko yatangira mu mpera z’uku kwezi n’ubwo aho izabera hatari hamenyekana.

Jado Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka