Musanze: Abanyarwanda bose barasabwa guhagurukira icuruzwa ry’abana b’abakobwa

Polisi ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango batangije ku mugaragaro ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abaturage bashishikarijwe kurwanya by’umwihariko icuruzwa ry’abana b’abakobwa ririmo kugaragara mu gihugu

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Musanze kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014 bwabimburiwe n’urugendo rwakozwe n’abayobozi bakuru ba Polisi, abaminisitiri n’abandi bayobozi batandukanye, ndetse n’urubyiruko bavuye ku Murenge wa Muhoza berekeza kuri Sitade Ubworoherane hakomereje umuhango nyiri izina.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel yabwiye abitabiriye uyu muhango ko aho u Rwanda rugeze mu iterambere bitari bikwiye kuba havugwa ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko atari cyo kibazo gikomeye kurusha ibyo abanyarwanda bikemuriye.

Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abana ni inshingano za buri wese.
Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abana ni inshingano za buri wese.

IGP Gasana agaruka ku gitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abana, yavuze ko riterwa n’ibiyobyabwenge n’abantu bashaka indonke zabo bwite bagurisha abana b’abakobwa mu bihugu by’abaturanyi no mu mahanga ya kure kugira ngo babone amafaranga.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yavuze ko birambiranye guhora mu bikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rigakomeza gukorwa, asaba abantu bose gufatanya na Polisi kurirwanya bitabaye ibyo abarikora n’abahishirwa bagashyikirizwa ubutabera.

Mu bibazo bikomeye bihangayikije Polisi by’umwihariko harimo icuruzwa ry’abana b’abakobwa. Minisitiri Gasinzigwa ashimangira ko byateye isoni ababyeyi ariko basabwa gutanga umusanzu wabo mu kurikumira.

Agira ati “twatewe isoni n’iki cyaha ariko turagomba kubirenga tugaragaraza icyo tugomba gukora kugira ngo turere u Rwanda”.

Minisitiri Gasinzigwa avuga ko icuruzwa ry'abana riteye isoni ababyeyi.
Minisitiri Gasinzigwa avuga ko icuruzwa ry’abana riteye isoni ababyeyi.

Ababyeyi, abaturanyi n’ubuyobozi bw’ibanze barahwiturwa ku bijyanye n’inshingano zabo zo kumenya abana babo aho bari no kubarinda ububari bubashora mu ngeso z’uburaya, ubusinzi n’ubwomanzi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yijeje ko mu Ntara y’Amajyaruguru bahagurikiye ikibazo cy’abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure bakoreshwa mu bubari, n’ababikora bagomba guhanwa n’utubari twabo tugafungwa.

Imibare itangwa na Polisi igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byabaye muri 2012 ari 1680 mu mwaka wa 2013 biragabanuka kugera kuri 1440. Ibyaha byo gufata ku ngufu byabaye ni 244 muri 2012, mu mwaka wakurikiyeho birazamuka bigera 280.

Abakoranabushake mu gukumira ibyaha bitaraba bitabiriye ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'icuruzwa ry'abana ngo bumve uruhare rwabo.
Abakoranabushake mu gukumira ibyaha bitaraba bitabiriye ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abana ngo bumve uruhare rwabo.

Amakimbirane mu ngo aterwa n’ihohoterwa yakuruye impfu z’abashakanye 36 muri 2012 na 49 muri 2013, ariko ngo iki kibazo gishobora gusigara ari amateka abantu bose bafatanyije na Polisi mu guhashya ibyo byaha bahanahana amakuru n’inzego zibishinzwe kandi ku gihe.

Ubukanguramba ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bufite intero igira iti: “Dutahirize umugozi umwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana”.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Umushinjacyaha mukuru, abapolisi bakuru n’abandi batandukanye.

Léonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki kibazo gihagurukirwe n’inzego zose zrimo abayobozi ndetse n’abayoborwa maze murebe ko kidacika burundu

buringa yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

erega ni tudahaguruka mumenyeko natwe ari ukwihekura kuko uyu munsi ni uwamband ejo ni uwawe, duhagurukire rimwe duhashye ubu b ucuruzi bwuzuye ico bukorerwa abana bacu

manzi yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka