Nyabinoni: Imvura ivanze n’umuyaga yangije inzu z’abaturage n’ibyumba by’amashuri

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu karere ka Muhanga ku cyumweru tariki ya 24/08/2014 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa yangiza inzu z’abaturage mu murenge wa Nyabinoni ndetse n’imyaka yabo irangirika cyane cyane urutoki, ndetse yangiza n’inyubako z’ikigo cy’amashuri cya Shaki.

Nk’uko bitanganzwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabinoni, iyi mvura ivanze n’umuyaga yibasiye ku buryo bukomeye umudugudu wa Byakiyanze mu kagari ka Bashorera inyubako z’ikigo cy’amashuri cya Shaki ndetse n’inzu z’abaturage zigera muri 17 zirasambuka.

Ndayisaba Aimable, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabinoni, avuga ko kuri iki kigo amasomo asa n’ayahagaze kuko kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014 biriwe mu masuku y’aho imvura yangije, ndetse n’aho abanyeshuri bagiye kuba bacumbikiwe harimo n’ibiro by’akagali ka Bashorera.

Imvura ivanze n'umuyaga yasakambuye ibyumba by'amashuri bitanu.
Imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye ibyumba by’amashuri bitanu.

Ku murongo wa Telefoni, Ndayisaba yatangarije Kigali Today ko ibyangiritse bibarirwa mu gaciro kagera muri miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati «Nk’urutoki rwose insina zangiritse cyane. Ubwo imvura yatangiraga kugwa umuyaga wiyongereye maze usambura ibyumba bitanu by’amashuri, utwara igisenge cy’inzu y’uburiro bw’abanyeshuri ndetse na Salle des Professeurs, ni ukuvuga icyumba cy’abarezi bateguriramo amasomo ».

Ku bw’amahirwe ariko ngo nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke uretse umwana w’umukobwa wiga mu wa gatanu warimo asubira mu masomo wahungabanye akajyanwa kwa muganga ariko ubu ngo yatashye.

Hakenewe ubutabazi bwihuse ngo abanyeshuri babone uko bakomeza amasomo nk'uko bisanzwe.
Hakenewe ubutabazi bwihuse ngo abanyeshuri babone uko bakomeza amasomo nk’uko bisanzwe.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko kugeza ubu nta butabazi barabona abaturage bakaba bacumbitse mu baturanyi naho ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukaba bwagiye gusura ahabaye iki kiza, mu gihe minisiteri ifite ibiza mu nshingano yamaze kumenya aya makuru ku buryo ngo hiteguwe ubutabazi bwihuse.

Kuba iki kiza kije mu gihe abanyeshuri bari kwitegura ibizamini bisoza umwaka ndetse n’ibya leta biri hafi, ubuyobozi bw’umurenge busaba ko bwahabwa inkunga yihutirwa y’amabati kugira ngo haboneke isakaro dore ko n’ubundi imvura igikomeje.

Ngo ibikoresho biramutse bibonetse vuba abanyeshuri bakongera kwiga neza mu byumweru bibiri, naho abaturage bakongera kubakirwa.

Ikiza nk’iki ngo cyaherukaga nko mu myaka 25 ishize nk’uko abantu bakuze aha i kiyumba babitangarije ubuyobozi bw’umurenge dukesha aya makuru.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nyabinoni nigisha physic na chemistry aho nagize igitekerezo cy’uko amasomo akomeza

rukemurampaka eric yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

nyabinoni nigisha physic na chemistry aho nagize igitekerezo cy’uko amasomo akomeza

rukemurampaka eric yanditse ku itariki ya: 25-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka