Ubwo abahoze mu mutwe wa local defense force mu karere ka Bugesera basezererwaga, tariki 09/07/2014, bamwe muri bo batangaje ko mu myaka 20 bari bamaze bakora ako kazi hari ibyo bungukiyemo, bakaba kandi ngo bagiye gukomeza kubibungabunga.
Nyuma y’imyaka 20 ari mu mashyamba ya Congo, Premier Sergent Nzabonimpa Samuel wabaga muri FDLR yafashe icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda nyuma yo kubona ko ibyo bijejwe igihe kirekire bitagerwaho.
Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko kwiyumvamo imbaraga zo kubaka ahazaza heza kandi ibyiza bateganya byose bakajya bumva ko bishoboka, baharanira gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru birenze ibisanzwe kuko ari cyo batezweho.
Umugabo witwa Rwanzegushira Froduard utuye mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero avuga ko yiyemeje koroza abaturage 100 abaha amatungo magufi ndetse n’amaremare, mu myaka ine amaze koroza 40 akavuga ko azageza ku bantu 100.
Umuryango mpuzamahanga wa Action Aid urasobanurira abagabo ko inyito yamamaye ko umugore ari umutima w’urugo idakwiye kumvikana ko agomba gukoreshwa imirimo yo mu rugo nk’imashini yaruzanwemo.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RLGA), ryatangaje kuri uyu wa 10/7/2014, ko rigiye gushyiraho Ikigo cyitwa Local Governance Institute (LGI) gitanga inyigisho n’amahugurwa ku miyoborere, kikazakorana na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Ikigo giteza imbere umutungo kamere (RNRA) kiraburira abazi ko bafite ubutaka nyamara batarabushakira icyangombwa gitangwa n’inzego zibishinzwe, ko ubwo butaka atari ubwabo. Barasabwa kubwakira ibyangombwa kugira ngo Leta ibike amakuru ajyanye n’igihe, mu rwego rwo kugira isura nziza mu mahanga y’uko u Rwanda ari ahantu ho (…)
Agace k’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali rwagati kazwi ku izina rya “quartier Matheus” kafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 09/07/2014.
Abanyarwanda basaga 300 bitabiriye icyiciro cya mbere cyo gutoranya abantu babiri bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya “Big Brother Africa” rigaragaza imibanire y’abantu batandukanye kandi benshi mu nzu imwe.
Kuva tariki ya 08/07/2014, akarere ka Nyamagabe kari kujyenda hirya no hino mu mirenge gasuzuma uko yashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2013-2014, kakanifatanya n’abaturage kwishimira bimwe mu bagezweho mu mihigo mu mirenge.
Kayinamura Francis wo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza avuga ko yishimira kuba izina yise agace atuyemo ryahamye kugeza n’ubu rikaba rikoreshwa mu nzego z’ubuyobozi.
Abasheshe akanguhe bari kiruhuko cy’izabukuru (pension) bo mu karere ka Ruhango, baravuga ko batarumva inyungu bazabona mu muryango nyarwanda wa bari muri pension kuko babona nta buvugizi bakorerwa nk’imwe mu ntego zatumye uyu muryango ubaho.
Abanyarwanda 37 batahutse bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/07/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera amakuru y’ibihuha babwibwa na bagenzi babo ko abatahutse ngo bafungwa cyangwa bagakorerwa ubundi bugizi bwa nabi ibyo ngo bikaba bihejeje binshi muri Congo bibwira ko ari ukuri.
Nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu abantu batanu bakitaba Imana naho 64 bakajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi, Minisitere yo gucunga Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yateguye ubufasha bwo gusimbuza ibyangiritse bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 160 na 200.
Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangiye kumurikira intara n’uturere ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya kane ryabaye mu mwaka wa 2012. Iki gikorwa cyatangiriye mu ntara y’amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 08/07/2014.
Imisuzumire y’imihigo y’uturere yarahindutse kuko ubu yeguriwe ikigo cy’igenga gikora ubugenzuzi n’ubusahakashatsi bwimbitse ku mibereho y’abaturage (IPAR) kandi abaturage nabo bari guhabwa ijambo babasanze aho batuye bakavuga uko babona ibikorwa bagejejweho n’ubuyobozi bwabo.
Mu gihe icyegeranyo cyakozwe n’itsinda ry’ingabo za EJVM zoherejwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR kigaragaza ko agasozi ka Kanyesheja 2 mu karere ka Rubavu kari ku butaka bwa Kongo bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana akagari ka Rusura umudugudu wa Cyamabuye bafite imirima kuri aka gasozi (…)
Abapolisi bakuru bo mu ishuri rikuru rya polisi riherereye mu karere ka Musanze baturuka mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika, basuye ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu rwego rwo kwigira mu miyoborere myiza mu Rwanda.
Abantu bane bitabye Imana abandi barenga 60 bajyanwa kwa muganga biturutse ku mpanuka y’inkongi y’umuriro wibasiye amazu abiri mu mazu atatu agize gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu ku mugoroba wa tariki 07/07/2014.
Nyuma yo gutuzwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi, imiryango 20 yirukanywe n’igihugu cya Tanzaniya mu mwaka wa 2013, irishimira uburyo yakiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu mirenge batujwemo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arashishikariza abaturage bo muri ako karere guhindura imyumvire baharanira kugera ku iterambere rirambye kandi bakarwanya n’ubujiji kuko aribwo bazaba bibohoye 100%.
Mukarugomwa Immaculee watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2011 agasanga hari ibitandukanye n’ibyo yigishijwe mu buhunzi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahise afata umwanzuro wo gufasha Abanyarwanda bari mu buhunzi gutaha.
Gukomeza gusigasira no kubumbatira ibyiza igihugu kimaze kugeraho, nibwo butumwa bwahawe abaturage b’Akarere ka Gatsibo ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye ingoma y’igitugu.
Abagore ngo ntibagomba kuvuga ko bahawe agaciro kuko bagasanganwe, ahubwo ngo Leta yashyizeho gahunda zituma bacya, ka gaciro gatangira kugaragara, nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabibamenyesheje mu birori bateguye byo gushima ingabo zabohoye u Rwanda.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ubutegetsi bw’igitugu bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gakenke ho ngo kwibohora kwiza ni uguhitamo gukunda igihugu bishakamo ibisubizo.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye, umwe mu baturage b’akarere ka Rwamagana yavuze ko ibyiza Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze nyuma yo guhagarika Jenoside no kubanisha neza Abanyarwanda bigatuma biteza imbere, ngo bituma abona ko igera ikirenge mu cy’Imana ngo kuko Imana itarobanura ku (…)
Abatuye akarere ka Muhanga barishimira byinshi bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, bamwe bakaba bahamya ko imiyoborere myiza yatumye bava mu bukene bakiteza imbere.
Mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bizihizaga imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abaturage bo karere ka Nyamasheke bahuriye mu midugudu yabo bahabwa ibiganiro ndetse baranasabana.
Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani yateguye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye. Umuhango witabiriwe b’inzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Buyapani, abikorera ku giti cyabo, inzobere mu bijyanye n’uburezi, abahagarariye sosiyete sivili, na bamwe mu Banyarwanda batuye muri iki gihugu.
Abaturage bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza bavuga ko kwibohora bifite icyo bivuze ku buryo bwihariye ku ruhande rwabo, kuko aho batuye hamaze kuba umujyi kandi barahatuye ari ishyamba batanakeka ko ubuzima bwaho bwashoboka.