Nimukenyere duhindure igihugu cyacu tukigire intangarugero muri Afurika no ku isi yose- Minisitiri Kaboneka

Urubyiruko rw’abakorerabushake 300 ruva mu gihugu cyose rwiyemeje gukumira ibyaha bitaraba, rurasabwa guhagarara kigabo mu rugamba rwo guhindura u Rwanda rukaba igihugu gikomeye kandi cy’intangarugero muri Afurika no ku isi hose.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka mu gufungura ku mugaragaro itorero ry’urubyiruko rw’abakorerarushabuke rwibumbiye muri “Youth Volunteers,” kuri uyu wa mbere tariki 25/08/2014 mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze.

Minisitiri Kaboneka wavuze ijambo ryamaze iminota 40 ubona abantu bose bagifite ubwuzu bwo kuryumva, yemeza ko u Rwanda rwugarijwe n’ibibazo by’ingutu by’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, uburaya mu Rwanda no mu bihugu bidukikije, n’irari ryo gushaka imitungo ihambaye bakiri bato rishobora gukurura ingeso mbi z’ubujura n’ibindi.

Minisitiri Kaboneka yabasabye guhindura u Rwanda intangarugero ku mahanga.
Minisitiri Kaboneka yabasabye guhindura u Rwanda intangarugero ku mahanga.

Minisitiri agaragaza ko abo bakorerabushake bafite uruhare rukomeye rwo gufatanya n’Abanyarwanda guhindura urubyiruko bagenzi babo kugira ngo igihugu cyabo kigere ku ntego yo kuba intangarugero muri Afurika no ku isi hose. Yabijeje ko urwo rugamba bazarutsinda igihe cyose bafite ubushake n’impamvu barwanira kandi ubuyobozi ngo bubari inyuma.

Ati “Nta muntu warwaniye ukuri utsindwa, nimukenkere turwane uru rugamba kandi dutsinde. Nimukenkere duhindure igihugu cyacu tukigire igihugu cy’intangarugero muri Afurika no ku isi hose, nimukenkere tube urumuri rumurikira Afurika”.

Akomeza agira ati “Nimukenyere twitandukanye n’abashaka kudusubiza aho twavuye, nimukenyere turwane n’abafite ishyari ry’ibyiza tumaze kugeraho, nimukenkere turwanye umuntu ushaka gusenya ibyo tumaze kugeraho, tubisigasire bitubere urwego rwo gukomeza gutera imbere”.

Uru rubyiruko rufite umukoro wo guhindura mbere na mbere bagenzi barwo batitwara neza.
Uru rubyiruko rufite umukoro wo guhindura mbere na mbere bagenzi barwo batitwara neza.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel yatangaje ko urwo rubyiruko rumaze amezi atanu rukorana na Polisi mu gukumira ibyaha kandi ngo rugaragaraza umurava n’ubushake muri urwo rugamba rwo kurwanya ibyaha mu muryango nyarwanda.

Urwo rubyiruko rw’abakorerabushake rwagaragaza akanyamuneza mu ndirimbo, rwizeza ko rufite ubushake bwo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyane cyane bakumira ibyaha bitaraba.

Ibyo urubyiruko rugomba kwirinda

Bimwe mu byo urubyiruko rugomba guca ukubiri nabyo ni inda nini yo gushaka kugera ku mitungo ihambaye mu gihe gito, inzira yo kwiyubaka igomba kuba ndende kuko abayifite bayigezeho buhoro buhoro.

Uru rugamba ngo bazarutsinda nibamenya icyo barwanira.
Uru rugamba ngo bazarutsinda nibamenya icyo barwanira.

Ikindi bagomba kwirinda ni ugushyira imbere inyungu zabo bwite aho kwita ku nyungu rusange n’amacakubiri, kuko biri mu bishobora kubadindiza mu iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange, nk’uko byemezwa na Minisitiri Kaboneka.

Umukoro bahawe

Uretse gukumira ibyaha, bafite n’inshingano yo kwigisha bagenzi babo bishora mu biyobyabwenge aho gukora ngo biteze imbere kugira ngo babireke.

Ikindi ni uko abakobwa b’Abanyarwanda bayobotse uburaya, abakobwa biga kaminuza kuwa gatanu bafata amabisi (Bus) kabajya kwicuruza i Bugande na Kenya; nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu abivuga, abasaba kugira icyo bakora ngo abo banyarwakazi bahinduke kuko bidakwiye Umunyarwandakazi.

Iri torero rigizwe n'urubyiruko 300 bibumbiye muri "youth Volunteers" bava mu gihugu hose.
Iri torero rigizwe n’urubyiruko 300 bibumbiye muri "youth Volunteers" bava mu gihugu hose.

Uru rubyiruko kandi rurasabwa gutanga umusanzu mu kurwanya umuco urimo kugenda ushinga imizi mu bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bibera mu bubari ugasanga basinze batazi iyo bari, abasore n’abagabo babakuranwaho.

Mutangana Jean Bosco ukuriye umuryango “Youth Volunteers” yavuze ko biyemeje gusigasira ibyiza byagezweho by’umwihariko umutekano, yongeraho ko amasomo n’impanuro bazabona muri ayo mahugurwa bazabishyira mu bikorwa.

Urubyiruko rw’abakoranabushake mu gukumira ibyaha 300 rugizwe n’abasore 195 n’abakobwa 105 bazamara ibyumweri bibiri bahabwa amasomo atandukanye arimo gukunda igihugu, kurwanya ibiyobyabwenge n’andi.

Léonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uko njye mbibona intamabara yamasasu yararangiye hasigaye iyo kwirwanaho tukiteza imbere ndetse tukanateza igihugu cyacu imbere twe urubyiruko turee gusinzira ubundi dufate iya mabere mukubaka igihugu cyacu imbere.

Daniel yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

ibyo minister yavuze ni ukuri pe! urubyiruko nitwe dufite amaboko yo gukora cyane tugatuma igihgu cyacu buri wese aho ava akagera akifuza,

Karim yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

twe twaratangiye , igihe cyon kubaka igihugu cyacu no kubungabunga ibyo tumaze kugezwaho nabayobozi bacu twitoreye beza barangajwe imbere na Nyakubahwa President Paul Kagame, twiyemeje kuzabibungabunga ndetse tubyongera, gutahiriza umugozi biherekejwe no gukora cyane bikaba indangagaciro zubuzima bwacu bwa buri munsi

mahirane yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka