Mu gihe Abanyarwanda hirya no hino bizihizaga imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari RPA zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abaturage bo karere ka Nyamasheke bahuriye mu midugudu yabo bahabwa ibiganiro ndetse baranasabana.
Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani yateguye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye. Umuhango witabiriwe b’inzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Buyapani, abikorera ku giti cyabo, inzobere mu bijyanye n’uburezi, abahagarariye sosiyete sivili, na bamwe mu Banyarwanda batuye muri iki gihugu.
Abaturage bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza bavuga ko kwibohora bifite icyo bivuze ku buryo bwihariye ku ruhande rwabo, kuko aho batuye hamaze kuba umujyi kandi barahatuye ari ishyamba batanakeka ko ubuzima bwaho bwashoboka.
Col. David Ngarambe ukuriye brigade ya 305 ikorera mu Turere twa Musanze na Burera, atangaza ko abantu bagifite ibitekerezo by’amacakubiri nk’ibya FDLR bakwiye kubireka kuko, kwibohora nyako kw’Abanyarwanda ni ukubakira ku bunyarwanda, abenegihugu bagatahiriza umugozi mu kubaka igihugu cyabo bose bibonamo.
Mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kwiyemeza inshingano zo gukorera ibihugu byabo badatinya kandi batisuzugura, kuko ngo ingaruka zirimo ubukene no guteshwa agaciro ari bo zigeraho.
Mu birori byo kwizihiza imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye ku rwego rw’akarere ka Nyanza haturikijwe inzoga yo mu bwoko bwa champagne ndetse hanakatwa umugati w’iyi sabukuru mu birori byabereye kuri Stade y’aka karere tariki 04/07/2014.
Kuri uyu wa gatanu tariki 04/07/2014, u Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ubutegetsi bw’igitugu bagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twabahitiyemo amafoto yerekana uko ibirori byifashe hirya no hino mu turere.
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 3 Nyakanga 2014 yagaragaje impinduka zagaragaye mu iterambere ry’aka karere, ibyo kakabikesha imiyoborere myiza yaranze igihugu mu myaka 20 u Rwanda rwibohoye.
Madame Jeannette Kagame arashima abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo bitwaye muri iyi myaka 20 kuko bagaragaje ubutwari budasanzwe bakemera kwikorerera umutwaro uremereye w’amateka y’igihugu.
Inama yaberaga i Kigali yiga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Asia n’uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), yashojwe tariki 02/7/2014 hemejwe ko n’ubwo amahame ya demokarasi ari amwe ku isi hose, agomba gushyirwa mu bikorwa hakurikijwe imiterere n’imibereho byihariye bya buri gihugu.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aravuga ko kuba Afurika ivugwamo ibibazo by’urusobe biterwa no kuba abayobozi n’urubyiruko badakora ibikwiye mu kubicyemura ndetse uru ruhare ngo abayobozi n’urubyiruko barusaranganyije ku gipimo cya 40 na 60%.
Umwaka ushize abaturage ba Nyamasheke bagaragarije abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugu gushinzwe imiyoborere (RGB) ko badashimishwa n’uburyo bagezwaho gahunda za Leta ndetse bakaba batagishwa inama mu bibakorerwa ndetse bakaba baranenze serivisi zitangwa mu karere kose.
Nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ariko Abanyarwanda bakaba badaheranwa n’agahinda bakabasha kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite ni amahirwe n’ubutwari bukomeye bafite, atuma bakomeje kugira igihugu cyihuta mu iterambere.
Ingabo zavuye ku rugero zituye mu karere ka Ruhango, ziravuga ko nta pfunwe ziterwa no kuba zaramugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu, ahubwo ngo zishimishwa no kubona aho u Rwanda zagize uruhare mu kubohora rugeze nyuma y’imyaka 20.
Visi perezidante w’inteko ishingamategeko mu gihugu cya Centrafrique, Léa Koyassoum-Doumta, aratangaza ko kuba Abanyarwanda barabashije kwiyunga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, bigaragaza ko n’iwabo bari mu ntambara zishyamiranyije amadini bashobora gushyira intwaro hasi bagafatanya kubaka igihugu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira urubyiruko rw’Afurika guhaguruka rugahangana n’ibibazo by’ubukene n’imibereho mibi yamunze Afurika kandi ngo birashoboka igihe rwakwipakurura ibitekerezo by’ubwoba rukigana intego agenderaho yo kutemera gutsindwa n’ibibazo, ahubwo agahangana nabyo akabishakira ibisubizo.
Itsinda ry’abanyamuryango baturutse mu ishyaka rya South Sudan’s Liberation Mouvement (SPLM) riri ku butegetsi mu gihugu cya Sudani y’amajyepfo, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Nyakanga 2014 bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gatsibo.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 20, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ngo bashimishijwe n’uko bimakaje gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho gukomeza kwibona mu ndorerwamo z’amoko.
Hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rusizi hatangijwe gahunda yo gutanga amata ku nshike za Jenoside mu rwego rwo gufasha izi nshike kugira amasaziro meza no kuzirinda kwiheba no kwigunga mu masaziro yazo.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yabwiye ihuriro ry’abagore bagize inteko zishinga amategeko mu bihugu bitandukanye byo ku isi (WIP Global Forum), ko uretse ihame ry’uburinganire ryagezweho mu Rwanda; intambwe ikomeye abagore bagezeho, ari uko bafatanya n’abagabo kubohora igihugu no kubungabunga amahoro (…)
Muri iyi minsi u Rwanda rwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoje, Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame, atangaza ko yifuriza Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza no kwisanzura, ariko akabibutsa ko bagomba kubikorera kuko ntawe uzabibaha.
Ibi ni ibitangazwa n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Patrick Nyamvumba, aho anishimira ubutwari n’umurava byaranze ingabo zahoze ari iza FPR/RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Barrack Hussein Obama w’icyo gihugu ngo asanga intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ishimishije ndetse ngo ikaba ikwiye no kubera amahanga urugero.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, aratangaza ko urubyiruko ruriho muri iki gihe rufite amahirwe atazigera agirwa n’abandi bazabakurikira, kuko rwigira ku byiza byakozwe n’abayobozi babayeho mu gahinda kagatuma bafata umwanzuro wo gushaka impinduka.
Nyuma y’aho impuguke mu by’imiyoborere n’abafata ibyemezo baturutse hirya no hino ku isi basabiye u Rwanda gutanga ubunaribonye mu miyoborere myiza; Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gihugura abakozi (RMI), Wellars Gasamagera, yerekanye uburyo u Rwanda rwateye imbere kubera guha abaturage uruhare mu bibakorerwa.
Impuguke ziri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku miyoborere ishingiye kuri demokarasi muri Afurika, Aziya n’Uburasirazuba bwo hagati (ICDGAAM), zisaba Leta z’ibihugu kwigira ku Rwanda uburyo bw’imiyoborere bufasha abaturage kugera ku iterambere babigizemo uruhare.
Ubwo akarere ka Karongi kasezeraga ku bashyitsi b’Abafaransa bo muri Komini ya Dieulefit bari baje kwifatanya mu muhango wo gushyingura inzirakarengane zirenga ibihumbi 50 ziciwe mu Bisesero, umuyobozi w’ako karere yavuze ko batiyumvishaga ko Abanyakarongi bakongera gutsura umubano n’Abafaransa.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yo kwibohora, ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Umuryango w’Abahoze ari abayobozi b’abanyeshuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru “Action For Change Initiative” wateguye urugendo rwo gushimira ingabo z’igihugu rwiswe (…)
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, avuga ko nta gihembo Abanyarwanda babona bahemba ingabo zabohoye u Rwanda uretse gukora cyane bagamije iterambere rishingiye ku musingi zubatse ubwo zabohoraga u Rwanda.
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyo kuri uyu wa 28/6/2014 abaturage bo mu Murenge wa Tumba bakoranye n’abayobozi batandukanye harimo Hon. Bernard Makuza, basabwe gusubiza amaso inyuma bakibaza ku ho kwibohora bibagejeje nyuma y’imyaka 20 n’aho amacakubiri yari yabashyize.