Nta Munyarwanda uri mu mirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru - Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda iravuga ko nta Munyarwanda n’umwe uri mu mirambo abarobyi b’Abarundi bamaze iminsi babona mu kiyaga cya Rweru kiri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi byatangaje ko abarobyi bo mu ntara ya Muyinga bamaze iminsi babona imirambo y’abantu, rimwe na rimwe ihambiriye mu mashashi, ngo bakaba bavugaga ko iyo mirambo yaba irimo Abanyarwanda.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza muri polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Theos Badege aravuga ko ayo makuru nta shingiro afite kuko mu Rwanda nta muntu uraburirwa irengero ngo babe bakeka ko yaba ari muri iyo mirambo.

Bwana Badege yamaganye ayo makuru agira ati “Polisi y’u Rwanda irabeshyuza ayo makuru kandi igahumuriza Abaturarwanda kuko nta muturage uraburirwa irengero ngo tube twanacyeka ko hari uri muri iyo mirambo.”

Aya makuru kandi ashimangirwa n’abayobozi b’uturere twa Ngoma na Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, ahaherereye ikiyaga cya Rweru iyo mirambo yabonetsemo.

ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today ko umuyobozi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yagiye mu Burundi kuganira na mugenzi we mu gace kabonetsemo iyo mirambo ngo bafatanye gucukumbura amakuru yatuma hamenyekana neza abo bantu.

Ibitangazamakuru binyuranye mu Burundi byari byatangaje ko abarobyi bo mu kiyaga cya Rweru bavuga ko bamaze kubona imirambo iri hagati y’itandatu na mirongo ine kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2014.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Biratangaje kubona abantu bangana batyo bicwa ntihagire numwe umenyekana.None se polisi ko ivuga ko nta munyarwanda urimo noneho ivuga ko abo bantu bakomoka he,ni i Burundi cg se i Tanzaniya.ikibazo si uko baba abanyarwanda.Gutanga amakuru nkayo yo guhakana nkaho hari uwabigushinje jye mbona biteye kwibazwaho! murakoze Imana iturinde.

alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

U RWANDA RURI MURI EAC, HAGATI YA TANZANAIA, U BURUNDI N’U RWANDA EAC NIHERE AHO IBONE GUKORA IPEREREZA RYIMBITSE KUKO BITAGENZE BITYO NTA CYO KUYIJYAMO BIMAZE KUKO GUSHYIRAHO INGABO UDASHOBOYE IPEREREZA NTA CYO BYABA BIMAZE

alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Iki kibazo k’imirambo igaragara mu mazi ku ruhande rw’uburundi niho iba yavuye kuberako no mu migezi yaho iki kibazo kirahaboneka kenshi

roger yanditse ku itariki ya: 26-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka