Muhanga: Abarenga 130 barihannye barabatizwa mu giterane cy’ivugabutumwa

Abantu basaga 130 b’ingeri zinyuranye bakiriye yesu barihana barabatizwa mu muhango wo gusoza igiterane cy’ibyumweru bibiri cyakozwe n’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Gitarama mu duce tunyuranye tw’umujyi wa Muhanga.

Ubwo aya materaniro yasozwaga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/08/2014, nibwo aba bantu biyeguriye umwami Yesu bahitamo guhindura imibereho yabo ikajya igengwa na Bibiliya aho kwitwara uko bishakiye, ahubwo icyo ijambo ry’Imana ribasaba bakaba aricyo bakurikiza.

Bamwe mu babatijwe bavuga ko igikwiriye ari uko bakumvira Imana kuko abayumviye bose bavugwa na Bibiliya bagiye bagira amaherezo meza, kuko bazabona ubugingo bw’iteka Yesu agarutse.

Umubare munini w'abantu (abahagaze) bemeye kubatizwa.
Umubare munini w’abantu (abahagaze) bemeye kubatizwa.

Hitumukiza, umwe mu babatijwe agira ati “Kuko Imana yandemye nkaba ndi ikiremwa cyayo kandi ikaba yarashyizeho amategeko agomba kuyobora umuntu wese waremwe nayo aboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’ Iyimukamisiri” cyangwa “Kuva” igice cya 20, nanjye nkwiriye kuyumvira maramaje nkagira imibereho mishya. Icyo ijambo ry’Imana ribuza nkakireka icyo risaba gukora nkagikora”.

Yongeyeho ko n’ubwo byasaba kwigomwa byinshi kumvira Imana asanga ari ngombwa kuko ku iherezo uwayumviye wese ingororano ye ari Ubugingo bw’iteka, nk’uko Imana yabisezeranye mu gitabo cy’Ibyahishuwe 22:12-14, kandi ko bikwiriye kumvira Imana kuruta ikindi icyo aricyo cyose.

Nyuma yo gufata umwanzuro wo kwakira Yesu barabatijwe.
Nyuma yo gufata umwanzuro wo kwakira Yesu barabatijwe.

Babyihamirije binyuze mu kubatizwa, ababatijwe biyemereye ko bemeye icyo kubatizwa bishushanya kandi ko bazahora baharanira gukurikiza icy’Imana yavugiye mu ijambo ryayo, ku buryo bazaharanira kudapfusha ubusa ubuntu bagiriwe na Yesu abapfira ku bw’ibyaha bagaharanira kuzabona ubugingo buhoraho.

Pasiteri w’Intara y’Ivugabutumwa ya Gitarama mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7, Habimana François, yashimiye ababatijwe ku cyemezo cyiza cyo kwiyegurira Imana bafashe. Yabasabye kurangwa no kumvira ijambo ry’Imana kandi bakarangwa n’imibereho myiza baharanira kubana n’abandi neza baberera imbuto nziza zikwiriye abihannye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka