Abayapani barashaka gushora imari mu Rwanda no kwigisha amahanga ububi bwa Jenoside

Abashoramari 50 b’Abayapani bayobowe na Ministiri wabo w’ububanyi n’amahanga wungirije, Hirotaka Ishihara, baje mu Rwanda kumva niba bahashora imari; ariko kandi ngo u Buyapani burashaka kwigisha isi amahoro, buhereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse no kuri bombe atomike zatewe muri icyo gihugu.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa, yabwiye itangazamakuru ko kuza mu Rwanda kwa Ministiri wabo wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba ari no mu bagize inteko ishinga amategeko, ngo bivuze ko u Buyapani buzaha agaciro ibyo kwigisha abaturage b’icyo gihugu ndetse n’abo mu bindi bihugu bitandukanye byo ku isi, ububi bwa Jenoside.

“Ibyabaye mu Rwanda mu myaka 20 bituma twumva akamaro ko kubungabunga amahoro no kwirinda Jenoside aho ari ho hose, dutanga ubutumwa busaba abantu ko ibi bitazongera kubaho, kandi kuba Ministiri asuye urwibutso, bivuze ko Abayapani ndetse n’ibindi bihugu, bagiye kumva ububi bwa Jenoside”, nk’uko Amb Kazuya yabitangaje.

Yavuze ko Abayapani bazakomeza kwigisha isi ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na bombe atomike zatewe muri icyo gihugu ahitwa Hiroshima na Nagasaki, mu ntambara ya kabiri y’isi.

Abashoramari b'Abayapani baje mu Rwanda kwiga uburyo bashobora kuza kuhakorera.
Abashoramari b’Abayapani baje mu Rwanda kwiga uburyo bashobora kuza kuhakorera.

Abayobozi b’u Buyapani kandi kuri uyu wa gatatu tariki 28/08/2014 banasuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi, nka bamwe mu nshuti zarwo zirimo kurwagurira inyubako, mu rwego rwo kurugira ikigo nyafurika mpuzamahanga cyigisha iby’amahoro, nk’uko biri mu migambi miremire y’Umuryango wa AEGIS Trust wita kuri urwo rwibutso.

Visi Ministiri Ishihara yaje azanye n’abashoramari bagera kuri 50 bo mu gihugu cye, bakiriwe n’Ikigo cy’iterambere RDB kibasobanurira amahirwe yo gukorera mu Rwanda; harimo kuba hari umutekano, kuba u Rwanda rufite umwanya wa 32 ku isi mu korohereza abashoramari kuko ngo mu masaha 48 umuntu aba arangije kwandikisha ubucuruzi bwe, hamwe no kuba ivunjisha mu gihugu ridakunze guhindagurika.

RDB igaragaza ko hari n’andi mahirwe ava ku kuba u Rwanda ruri mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), aho ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya byemeje kubaka umuyoboro wa peterori, inzira za gari ya moshi n’amashanyarazi ahagije muri buri gihugu muri ibyo bitatu.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Buyapani, Hirotaka Ishihara ashyira indabo ku mva zo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Buyapani, Hirotaka Ishihara ashyira indabo ku mva zo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Abashoramari b’Abayapani baje mu Rwanda, barimo abanyenganda zikora ibintu bitandukanye n’ibigo bikora ubwubatsi, ibikora ubujyanama n’ubushakashatsi ndetse n’ibicuruza ibikomoka mu nganda zo mu Buyapani.

Mu cyumweru gishize u Rwanda rwanasuwe n’abadepite b’u Buyapani bari baje gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, ndetse banasuzuma uko inkunga ikoreshwa mu bwubatsi bw’ikiraro cya Rusumo no guteza imbere ishuri rya Tumba College; bikaba ngo byari mu rwego rwo kongera inkunga baha u Rwanda, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Dr Charles Muligande.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntibahisemo nabi kuko nta kiza nko gushora imari mu Rwanda kuko niba ari ikintu cyoroshye mu Rwanda ari ugufungura business kandi na security ikaba ari ntamakemwa rwose ndabona muri iyi minsi u Rwanda ruri kwitwra neza mu bubanyi n’amahanga ndetse no kwagurira umuryango abashoramari batandukanye natwe abanyarwanda tuzabyungukiramo kuko tuzaboneramo akazi.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

ni karibu cyane rwose kuri aba bavandimwe dus naho tujya guhuza amateka kuko ibisasu byakirimbuzi bigahitana imbaga , nanubu ingaruka zikaba zkibageraho, kimwe nu Rwanda , genocide yakoree abatutsi nanubu tukaba tukiri mu ngaruka zayo, abayapani baziwho gukora cyane abanyarwanda tuzabigiraho byinshi, kandi bazamenyabyinshi kubyabaye mu Rwanda batubera abahamya mu Yandi mahanga

kamanzi yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka